Muhire Henry wari Umunyamabanga wa FERWAFA yahagaritswe

Muhire Henry Brulart wari umaze amezi atandatu ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yahagaritswe kuri izo nshingano kubera kunanirwa gusobanura ibyo yakoze.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Kamena 2022, ni bwo FERWAFA yatangaje ko Muhire Henry yahagaritswe ku nshingano ze.

Yahagaritswe mu gihe havugwa amakosa atandukanye yakoze kuva ageze muri FERWAFA, arimo gusinyana amasezerano n’uruganda rwa MASITA, yo kwambika amakipe y’Igihugu kandi atabifitiye ububasha.

Ikibazo cya Rwamagana City FC yari yasezerewe mu mikino ya ¼ cy’Icyiciro cya Kabiri, ariko ikaza kugaragaza ko yarenganyijwe na FERWAFA ku kirego cyari cyatanzwe na AS Muhanga, na cyo kiri mu byatumye Muhire agarukwaho cyane muri iyi minsi.

FERWAFA yatangaje ko inshingano z’Ubunyamabanga Bukuru zisigaranwa na Delphine Uwanyiligira usanzwe ari Komiseri ushinzwe Amategeko.

Muhire Henry yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Flash FM mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino hagati ya 2006 na 2011.

Yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa ku wa 6 Mutarama 2022 nyuma yo gutsinda ikizamini yahuriyemo n’abandi batanu.

Kuri ubu afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubumenyi bwa Muntu n’Iterambere (Arts in Population Studies and Development) yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhinde.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo