Muhadjili yatangiye imyitozo muri Police FC aheruka gusubiramo

Kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2023, rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yakoze imyitozo ya mbere muri Police FC aheruka gusubiramo nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite.

Hakizimana yari amaze amezi atandatu gusa muri Aziya nyuma yo kwerekezayo muri Kamena 2022.

Hakizimana Muhadjiri yasinye muri Police FC amasezerano y’amezi atandatu kugira ngo azarebe uburyo yasubira hanze y’u Rwanda mu mpeshyi.

Hakizimana asubiye muri Police FC yari yagiyemo mu 2021 nyuma yo kuva muri AS Kigali, na yo yasubiyemo nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Yerekeje muri Aziya nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, na yo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali FC atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

PHOTO:Sam Ndayishimiye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo