Mugheni mu batajyanye na Musanze FC guhatana na Etincelles FC

Ikibazo cy’imvune cyatumye Kakule Mugheni Fabrice atari mu bakinnyi 20 ikipe ya Musanze FC yajyanye i Rubavu guhatana na Etincelles FC ku munsi wa 6 wa Shampiyona.

Ni umukino uteganyijwe kubera kuri Stade ya Rubavu kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023 guhera saa cyenda.

Musanze FC iheruka gutsindwa na APR FC 2-1 mu mukino w’ikirarane irinjira muri uyu mukino ishaka uko yagumana umwanya wa mbere iriho kuva shampiyona yatangira. Musanze FC ifite amanota 10 inganya na APR FC ariko Musanze FC ikaba izigamye ibitego 4 mu gihe APR FC izigamye ibitego 3.

Mu bakinnyi 20 bari bakoreshejwe ihura na APR FC, Musanze FC yakozemo impinduka ebyiri havamo Mugheni Fabrice wavunitse na Ashade Ayomide, hinjira Sulley Mohamed na Solomon Adeyinka.

Iraba ikina na Etincelles FC ibanziriza iya nyuma ku rutonde rw’agateganyo. Ifite amanota 4.

Abakinnyi Musanze FC yajyanye i Rubavu guhatanira kurinda umwanya wa mbere iriho kuva shampiyona yatangira

Urutonde rw’agateganyo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo