Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yemeje ko Mugadam Abakar Mugadam na Youssef batakinnye umukino ubanza w’ijonjora rya 2 rya CAF Confederation Cup aho Rayon Sports yari yasuye Al Hilal Benghazi, bamaze gukira ndetse batangiranye imyitozo n’abandi.
Yabitangarije Radio/TV 10 mu kiganiro yagiranye nayo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023.
Uwayezu yavuze ko abo bakinnyi bamaze gukira imvune kandi bakoze imyitozo yose yo kuri uyu wa kabiri ndetse we ubwe yarayikurikiye ngo arebe uko ikipe yiteguye.
Ati " "Youssef na Magdam baragarutse, bakoze imyitozo yose. Na Adolphe yarakize. Abakinnyi bose barahari, abatoza bose barahari. Bafite morale bose. Twabiganiriyeho, iyi match barayireba mu rundi rwego."
Yavuze ko uretse kuba wenda baba bagiye kubaka amateka yabo, kubona agahimbazamusyi kisumbueyeho, ngo hari n’abakinnyi 6 bari gushakwa n’amakipe yo hanze.
Ati " Hari abakinnyi 6 mu ikipe ya Rayon Sports bari kurambagizwa hanze. Ni ikintu gikomeye."
Yijeje abafana ko bari gukora ibintu byose bisabwa ngo uwo mukino uzagende neza kandi uzabe ari uw’amateka. Yemeje ko abafana bazakirwa neza mu nguni zose kandi ngo umukino bari kuwitegura mu nguni zose, icyo we yise ’urugamba’.
Ati " Urugamba turimo turarupanga mu nguni zarwo zose, igisigaye ni ikibuga."
Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1. Izatsinda mu mukino wo kwishyura izahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Mugadam Abakar Mugadam (i bumoso) yari muri Stade ku mukino ubanza yaje gushyigikira bagenzi be
Youssef na we yari mu stade kubera imvune y’umugongo yari afite
Ibiciro byo kwinjira kuri uwo mukino wo kwishyura
/B_ART_COM>