Kuri iki cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports yanganyije umukino wa gishuti mpuzamahanga 2-2 na Vitalo’O FC yo mu Burundi wabereye kuri Kigali Pele Stadium .
Vital’o FC niyo yihariye iminota ya mbere y’umukino mu guhererekanya umupira neza. Abakinnyi
Ku munota wa 39, Serumoho Ally yahinduye umupira, Rudasingwa Prince asumba ba myugariro ba Vital’O FC n’umunyezamu atsinda igitego cya mbere.
Ku munota wa 44 Aristote Mpitabakama yishyuriye Vitalo’O igitego, igice cya mbere kirangira ari 1-1.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza havamo Iraguha Hadji, Rudasingwa Prince na Nsabimana Aimable, hinjiramo Musa Essenu, Aruna Majaliwa, Youssef Rharb na Ojera Joackiam. Iki gice yagikinnye bitandukanye n’uko yakinnye icya mbere nubwo nanone itarushije Vital’O FC cyane, ariko abakinnyi nka Aruna Majaliwa ndetse na Youssef Rharb bari mu bigaragaje cyane.
Ku munota wa 52 Rwatubyaye Abdoul yakoze ikosa ryashoboraga kuvamo igitego, atakaza umupira ariko Aruna Majaliwa aramutabara. Ikosa ryavuye kuri myugariro rijya ku munyezamu Simon Tamale ku munota wa 54, ubwo yatangaga nabi umupira n’ikirenge maze Leon Amissi ahita arikosora amutsinda igitego cya kabiri cya Vital’O FC.
Youssef Rharb wari urimo gushimisha amaso y’abari bitabiriye uyu mukino, ku munota wa 60 yahawe umupira na Ojera Joackiam yahise awuha neza Mussa Essenu atsinda igitego cyo kwishyura. Umutoza wa Rayon Sports yongeye gukora impinduka mu bihe bitandukanye akuramo Jonathan Ifunga Ifasso utigaragaje, Rwatubyaye Abdoul, Bugingo Hakim, Serumogo Ally, Ndekwe Felix n’umunyezamu Simon Tamale, ashyiramo Kanamugire Roger, Mitima Isaac, Tuyisenge Arsene, Mucyo Didier, Iradukunda Pascal n’umunyezamu Hategekimana Bonheur.
Aba bakinnyi bagerageje gukora ibishoboka byose ngo babone igitego cy’intsinzi, ariko umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2. Nyuma y’umukino abafana ba Rayon Sports bashimiye ikipe yabo, ndetse banarenzaho guhamagara na Vital’O FC nayo barayishimira ku bw’umupira mwiza yerekanye.
Ku wa 5 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports ifite umukino wa gicuti izakina kuri Rayon Sports Day.
Rulisa Patience niwe wayoboye uyu mukino
11 Vitalo’O FC yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ifunga Ifasso ahanganye n’abakinnyi ba Vitalo’O FC
Uko Rudasingwa Prince yasimbutse agatsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports
Wari umukino urimo ishyaka
Serumogo mu kazi! Niwe watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere
Perezida wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fidele afata ifoto n’abayobozi ba Vitalo’O baje bayiherekeje muri uyu mukino wa gishuti
Namenye Patrick, umunyamabanga wa Rayon Sports
Madjaliwa winjiye asimbuye akitwara neza cyane mu kibuga hagati ha Rayon Sports
Youssef winjiye asimbuye agashimisha abafana ba Rayon Sports akanatanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Musa Esenu
Uko igitego cya Rayon Sports cyinjiye mu izamu