Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024 kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino wa gishuti, Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 hitegurwa umwaka w’imikino mushya wa 2024/25.
Ni umukino wa mbere Rayon Sports yakinnye nyuma yo kugura abakinnyi bashya no gutangira imyitozo, ukaba uwa kabiri muri ibi biruhuko nyuma y’uwo yanganyijemo na APR FC ku wa 15 Kamena hasogongerwa Stade Amahoro ivuguruye.
Rayon Sports itarabona umutoza mukuru yatojwe na Ayabonga Lebitsa usanzwe yongerera ingufu abakinnyi.
Uyu Munya-Afurika y’Epfo yabanje mu kibuga abakinnyi biganjemo abaheruka kugurwa nk’Umunyezamu Ndikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ishimwe Fiston, Rukundo Abdul Rahman na Jesus wavuye mu ikipe ya Tsinda Batsinde.
Abasanzwe muri iyi kipe babanje mu kibuga ni Nsabiman Aimable uheruka kongera amasezerano ndetse akaba yari yambaye igitambaro dore ko Muhire Kevin ugisanganywe agitegereje kwishyurwa ngo akomezanye na Gikundiro, Ishimwe Ganijuru Elie na Iraguha Hadji.
Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga ntibitabajwe kuri uyu mukino nyuma yo gutangira imyitozo ku wa Kane w’iki cyumweru.
Ku ruhande rwa Gorilla FC, Umutoza Kirasa Alain yabanje mu kibuga Muhawenayo Gad, Victor Murdah (c), Duru Mercy Ikena, Nshutinziza Didier, Uwimana Kevin, Nsengiyumva Samuel, Uwimana Emmanuel, Ntwari Evode, Nduwimana Franck, Irakoze Darcy na Muhamed Bobo Camara.
Gorilla FC yangukiye ku guhagarara nabi k’ubwugarizi bwa Rayon Sports, yafunguye amazamu ku munota wa gatanu ku gitego cyinjijwe na Bobo Camara atsindishije umutwe. Ni ku mupira wahinduwe na Nduwimana.
Umukino ugitangira ku munota wa gatanu, ikipe ya Gorilla FC yafunguye amazamu ubwo Umurundi Nduwimana Frank yahinduraga umupira maze rutahizamu Mohamed Bobo Camara ahita atsinda igitego n’umutwe mu izamu ryari ririmo Ndikuriyo Patient wavuye mu ikipe y’Amagaju FC.
Ishimwe Fiston yishyuriue Rayon Sports ku munota wa 20 ku mupira yateye yigaramye uturutse ibumoso aho wari uvuye ku mutwe wa Nsabimana Aimable.
Umunya-Guinée Adama Bagayogo uri mu igeragezwa, wasimbuye Niyonzima Olivier ‘Seif’ ku munota wa 70, yaremye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ariko ubwugarizi bwa Gorilla FC bwarimo Uwimana Kevin na Nshutinziza Kevin bwirwanaho.
Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yashoboraga kubona igitego gikora ikinyuranyo, ariko ishoti ryatewe na Bagayogo rinyura ku ruhande rw’izamu rya Muhawenayo Gad.
Umukino urangiye, Adama Bagayogo wishimiwe n’abafana ba Rayon Sports, yahawe amafaranga aho yagiye anyura mu bice bya Kigali Pelé Stadium.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangira tariki ya 16-18 Kanama 2024.
11 Gorilla FC yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ndayishimiye Richard uri mu bashya ba Rayon Sports wavuye muri Muhazi United
Rukundo Abdul Rahman wavuye muri Amagaju FC
Fiston yishimira igitego yishyuriye Rayon Sports