Mu mukino wo kwitegura shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ikipe ya Nkombo Stars FC yanganyije 3-3 na Police FC mu mukino wabereye kuri Kigali Pele kuri uyu wa kabiri tariki 3 Nzeri 2024.
Police FC vs Ivoire
Muhozi Fred niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Police FC ku munota wa 3 w’umukino. Igitego cya mbere cya Nkombo Stars FC cyatsinzwe na Tuyishime Jonas ku munota wa 18. Ku munota wa 26, Imran wa Nkombo Stars yahushije igitego kuri coup franc yateye neza ikubita ku giti cy’izamu.
Ku munota wa 30, Eric wa Police FC yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC. Ku wa 43, Peter Agblevor winjiye asimbuye yatsinze igitego cya gatatu cya Police FC, igice cya mbere kirangira ari 3-1.
Mu gice cya kabiri Police FC yagarutse ikoze impinduka imwe gusa, aho Peter yavuye mu kibuga hinjira Ani Elijah. Ku munota wa 47, Imran niwe wantsindiye Nkombo Stars icya kabiri naho icya gatatu gitsindwa na Africa Senkoma Anthony, umukino urangira ari 3-3.
Nkombo Stars FC yatangiye ari ikipe ikina nk’Umurenge wa Nkombo mu irushanwa Kagame Cup ndetse izamuka itsinda amakipe yo mu Karere ka Rusizi bagiye bahura nayo ndetse igera ku rwego rw’Intara ari naho ngo Marchal yakomoye igitekerezo cyo gushinga ikipe noneho ikina amarushanwa ya FERWAFA.
Uretse kuba yarashinze iyi kipe ya Nkombo Stars FC, Marchal Ujeku na we yakinnye umupira mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Unity FC.
Iyi kipe iterwa inkunga na Marchal Real Estate, kompanyi yubaka amazu ikacuruza ibibanza mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo nko mu karere ka Bugesera.
11 Nkombo Stars yabanje mu kibuga
11 Police FC yabanje mu kibuga
Marchal Ujeku wagize igitekerezo cyo gushinga Nkombo Stars FC ndetse akaba anayibereye umuyobozi aba yaje gushyigikira abasore be
Jean Paul, umutoza mukuru wa Nkombo Stars FC
Lydia, umunyamabanga wa Nkombo Stars FC
Africa Senkoma Anthony wigaragaje muri uyu mukino atanga umupira wavuyemo igitego anatsinda icyo kunganya
Marchal yashimiye ikipe ye uko bitwaye muri uyu mukino
/B_ART_COM>