Ikipe y’uruganda rwa CETRAF yatsinze iya RBA FC 3-1 mu mukino wa gishuti wari uryoheye ijisho wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023.
Ni umukino watangiye ku isaha y’i saa cyenda n’igice z’umugoroba. Amakipe yombi yari yakaniye uyu mukino wari ubahuje ku nshuro ya mbere.
Nubwo CETRAF yihariye igice cya mbere, abakinnyi bayo bari barangajwe imbere na Imurora Japhet bakunze guhusha uburyo bwabazwe.
Mu gice cya kabiri nabwo buri kipe yashakaga gufungura amazamu hakiri kare. Byahiriye CETRAF FC yayanguriwe na Tinyimana Elissa bahimba Tinya.
RBA yishyuriwe na Rusine Didier ariko bidatinze Habyarimana Eugene atsinda icya kabiri cya CETRAF FC cyaje gikurikirwa n’icya Olivier watsinze kuri coup franc mu minota ya nyuma y’umukino.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu kwezi kumwe mu Mujyi wa Kigali.
Ikipe y’uruganda rwa CETRAF
Ibyapa byamamaza CETRAF FC biba bitatse Stade
Kwizigira utoza RBA FC asuhuzanya n’abatoza ba CETRAF FC
11 CETRAF FC yabanje mu kibuga
11 RBA FC yabanje mu kibuga
Umusifuzi yabanje kuganiriza abatoza bombi abasaba kwibutsa abakinnyi be ko ari umupira w’amaguru atari intambara
Imurora Japhet wanyuze mu makipe atandukanye arimo na Musanze FC ubu akaba ari Team manager wayo, ni umwe mubo CETRAF FC igenderaho
Mugaragu David ni umwe mu banyamakuru b’imikino bagaragaza ko bari bafite impano idasanzwe yo kuwukina nubwo byarangiye awuvuga, akanawusesengura
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide akaba na nyiri uruganda CETRAF FC ntajya abura ku mukino w’ikipe y’uruganda rwe
Barakagwira Chantal, umunyamabanga wa Musanze FC
Iyo uri muri Stade Ubworoherane uba witegeye ikirunga cya Muhabura
Gogo nyiri Gogo Fashion Boutique, iduka rigira imyenda myiza igezweho mu Mujyi wa Musanze yarebye uyu mukino
Umunyezamu wa RBA FC yayitabaye kenshi akuramo ibitego byabazwe
Umushoferi wa CETRAF bahimba Nyirangarama ni umwe mu bashimishije cyane abafana barebye uyu mukino
Nyirangarama yahushije ibitego 2 byabazwe
’
Mabe , Perezida w’ikipe ya CETRAF FC
Andrew Kareba, umutoza wungirije wa RBA FC
Eugene wahoze muri Musanze FC ni umwe mu bagoye cyane RBA FC ndetse abatsinda igitego
Ibrahim wahoze ari team manager wa Musanze FC na we yagaragaje ko azi kuwuconga
Nyirangarama yavuyemo ashimira abafana bamutije umurindi mu kibuga
Tinya watsinze igitego cya mbere cya CETRAF FC
Flamini na Mazi batoza CETRAF FC bajya inama
Umukino wacaga ’Live’ kuri RC Musanze
Tinya yishimira igitego cya mbere
’Bandebereho’ ...Mu rwego rwo gushishikariza abaturage be akamaro ka Siporo, Manzi , Umuyobozi w’umurenge wa Muhoza yaje gukina uyu mukino ngo agaragaze ko Siporo buri wese yayikora ku myaka yose yaba afite cyangwa umwanya w’ubuyobozi yaba ariho
Rusine Didier watsindiye RBA FC igitego cyiza cyane
CETRAF bishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Habyarimana Eugene
Cyakurikiranye n’icya gatatu cyatsinzwe na Olivier kuri coup franc nziza cyane
Abarimo Changirangi bati ’Merci President Placide’
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>