Mu wa gishuti, APAER WFC yatsinze Rayon Sports WFC (AMAFOTO)

Ikipe ya APAER WFC yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’abagore yatsinze iya Rayon Sports WFC 3-2 mu mukino wa gishuti wabereye mu Nzove kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023.

Ni umukino amakipe yombi yakinnye yitegura isubukurwa rya Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.

APAER WFC iri kwitegura umukino igomba guhuramo na AS Kigali ku cyumweru tariki 29 Mutarama 2023. Rayon Sports yo yari iri kwitegura isubukurwa ry’imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Rayon Sports niyo yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Imanizabayo Florence ku ishoti rikomeye.

Igice cya mbere kijya kurangira Uwiringiyima Rosine bahimba Mbappe yatsinze icya kabiri ariko ahita ahabwa ikarita itukura kubwo gukuramo umupira kandi yari afite ikarita y’umuhondo bituma Rayon Sports ikina igice cya kabiri cyose ari abakinnyi 10.

Ku munota wa 54, Danielita Favour Nambatya ukomoka muri Uganda yatsinze icya mbere cya APAER kuri Penaliti. Kuwa 74 , Favour yatsinze icya kabiri cya APAER. Ku munota wa 86, Nyirarukundo Cynthia yatsinze icya 3 cya APAER cyayihesheje intsinzi.

Rayon Sports WFC izagaruka mu kibuga tariki 11 Gashyantare 2023 isura Gatsibo WFC. Tariki 19 Gashyantare 2023 nibwo izakira umukino wa mbere muyo kwishyura aho izayakirira mu Nzove.

Muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, APAER iri ku mwanya wa 5 n’amanota 16. Ni shampiyona iyobowe na AS Kigali WFC ifite amanota 33. Aya makipe azahura ku cyumweru tariki 29 Mutarama 2023.

Ibyo wamenya kuri APAER WFC

APAER WFC ni ikipe y’ishuri ry’Ishyirahamwe ry’Ababyeyi b’Abadivantisiti Bagamije Guteza Imbere Uburezi b’i Rusororo (APAER) rifite ishuri rya Rusororo Institute.

Association des Parents Adventistes Pour l’Education à Rusororo (APAER) ni ishyirahamwe ry’ababyeyi bishyize hamwe bashinga Rusororo Institute, ishuri rirera rinatanga uburezi bwo mu mashuri yisumbuye.

APAER WFC ikinwamo n’abanyeshuri b’abakobwa biga kuri iri shuri riherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

APAER WFC yazamutse mu cyiciro cya 1 mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 imaze umwaka umwe mu cya 2. Yahise itwara umwanya wa 3 ije inyuma ya Inyemera WFC yabaye iya 2 na AS Kigali WFC yaje ku mwanya wa 1 igatwara igikombe. APAER WFC kandi yanabaye iya 3 mu gikombe cy’Amahoro cy’uwo mwaka.

Urugendo rwagize APAER WFC icyatwa muri ruhago y’abagore y’u Rwanda nubwo iyimazemo igihe gito rutangira mu 1999 ubwo APAER nk’ishyirahamwe ry’ababyeyi ryatangizwaga ku mugaragaro rinatangiza ishuri, nk’uko umuyobozi waryo, bwana Seth Bayiringire yabibwiye Rwandamagazine.com.

Bayiringire uri mu banyamuryango [membres fondateurs] bashinze ku ikubitiro APAER ayobora APAER/Rusororo Institute kuva mu 2005. Avuga ko uretse guteza imbere ireme ry’uburezi rigamije iterambere ry’ubwenge (developpement mental), indi ntego muri 3 bari bafite harimo gufasha abana barera kugira amagara mazima binyuze mu gusigasira umubiri (developpement physique) no gukura no gutera imbere mu buryo bw’umwuka (developpement spirituel).

Mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022, APAER yatsindishije 100% harimo n’abakinnyi b’ikipe y’abakobwa.

11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga

11 APAER FC yabanje mu kibuga

Bisengimana Germie, umutoza mukuru wa, umutoza mukuru wa APAER WFC

Uwineza Khan, umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri yibanda ku mikino (animateur sportif), muri APAER

Imanizabayo Florence watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports WFC

Nonde, umutoza mukuru wa Rayon Sports WFC

Nyirarukundo Cynthia witwaye neza muri uyu mukino akanatsinda igitego

Myugariro wa Rayon Sports, Araza Joselyne

Uwanyirigira Sifa mu kazi

Uhereye i bumoso hari Mukantaganira Joselyne wavuye muri AS Kigali, Kalimba Alice wavuye muri Najah yo muri Maroc na Mukeshimana Janet Kanagato na we wavuye muri AS Kigali.,..bose bagomba gukinira Rayon Sports WFC mu mikino yo kwishyura

Judith Ochieng, rutahizamu wa Rayon Sports WFC ukomoka muri Kenya

Tuyishimire Khalim ushinzwe iyamamazabikorwa muri Skol akanaba ariwe ushinzwe by’umwihariko kwita kuri Rayon Sports muri Skol

Danielita Favour Nambatya ukomoka muri Uganda yatsindiye APAER WFC ibitego 2

Kalimba Alice wavuye muri Najah yo muri Maroc ari mu bakinnyi bashya bazakinira Rayon Sports imikino yo kwishyura n’igikombe cy’Amahoro

Mukeshimana Janet Kanagato wavuye muri AS Kigali

Bishimiye cyane gutsinda Rayon Sports WFC ...niyo kipe ya mbere iyitsinze kuva yatangira gukina icyiciro cya kabiri

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

KANDA HANO UREBE UMENYE IBYEREKEYE APAER NA APAER WFC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo