U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rihuza abahoze bakina umupira w’amaguru bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, rizwi nka CECAFA Wazee Tournament, rizaba ku nshuro ya kane.
Iri rushanwa rizabera i Kigali kuri Kigali Pele Stadium, rikazakinwa hagati ya tariki ya 5 na 6 Kamena 2026. Biteganyijwe ko rizahuza abakinnyi barengeje imyaka 35, bahoze bakina umupira w’amaguru mu makipe atandukanye, bakongera guhura bagamije gukomeza ubushuti no gusigasira amateka y’umupira w’amaguru mu karere.
Ibihugu bizaryitabira ni u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). By’umwihariko, Tanzania izitabira ifite amakipe abiri, naho ibindi bihugu bikazahagararirwa n’ikipe imwe.
Iri rushanwa rifite intego yo guhuza aba bakinnyi bahoze bakina umupira w’amaguru, bakongera gususurutsa no gusangiza abakunzi b’umupira impano zabo, ndetse no guteza imbere ubufatanye n’ubushuti hagati y’ibihugu bigize CECAFA.
Ku nshuro ya kane rigiye kuba, iri rushanwa rikomeje kuba igikorwa gikomeye gihuza abahoze bakina umupira w’amaguru, rikaba n’urubuga rwiza rwo kwibutsa amateka y’abo bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu karere.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda no mu karere barasabwa kuzitabira ari benshi, kugira ngo bashyigikire aba bakinnyi babasigiye amateka, banabone kongera kubareba ku kibuga.
Irushanwa ry’umwaka ushize ryabereye Arusha muri Tanzania, ryegukanywe na C-Club yo muri Uganda itsinze Railway Wanderers yo muri Kenya kuri Penaliti 4-3.
Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali niyo izaba ihagarariye u Rwanda. Umwaka ushize yaviriyemo muri ½ ikuwemo na Railway Wanderers yo muri Kenya iyitsinze ibitego 2-1.
Ni ku nshuro ya 4 iyi Cecafa ihuza abakanyujijeho barengeje imyaka 35 igiye kuba
CSK niyo izahagararira u Rwanda muri iri rushanwa rizaba iminsi ibiri rikabera kuri Kigali Pele Stadium
C Club iheruka kwegukana igikombe giheruka cyabereye Arusha muri Tanzania
C Club yamaze guteguza kuza kurwana ku gikombe iheruka kwegukana















/B_ART_COM>