Mu mvura y’umurindi, Rayon Sports yatsinze Etincelles – AMAFOTO

Bakina bya gishuti, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Etincelles FC 1-0 mu mukino Rayon Sports yageragerejemo abakinnyi bayo bashya barimo rutahizamu Christ Bondi ukomoka muri Cameroun.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Umukino wari uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ariko bihurirana n’uko muri Stade hari hakiri kubera igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Abafana bari bamaze kugera kuri Stade hakiri kare, babanje gutegereza icyo gikorwa kirarangira, babona kwinjira. Kuko uburyo bwo kwinjiza butari bunoze neza nkuko bisanzwe bigenda kuri stade, byabaye ngombwa ko abantu babyigana, umuryango wa Stade urafunguka, binjira mu kivunge.

Imvura yaguye abakinnyi batarasohoka mu rwambariro ariko abasifuzi bafata icyemezo cyo kuwutangiza.

Christ Bondi yabanje mu kibuga afatanyije ubusatirizi na Ismaila Diarra uheruka kubona ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports.

Igice cya mbere ahanini cyaranzwe no kudahuza umukino ku bakinnyi ba Rayon Sports cyane cyane mu kibuga hagati kuko byasaga nkaho Shasir Nahimana ari kugorwa no kuhakina mu gihe ubusanzwe amenyereye gukina inyuma ya ba rutahizamu.

Bimenyimana Bon Fils Caleb na we yagowe cyane n’umukino. Yatangiye akinira ku ruhande rw’i bumoso rusatira izamu ariko aza kugurana na Mugisha Gilbert we wakiniraga ku ruhande rw’i buryo. Diarra na Christ bari imbere nta mipira yabageragaho bikaba ngombwa ko bagaruka hagati kuyishakira bafatanyije na Pierrot wari kapiteni muri uyu mukino.

Etincelles yo yahererekanyaga neza umupira ariko kwinjiza igitego mu izamu ryari ririnzwe na Ndayisenga Kassim bibabera ihurizo. Mu gice cya mbere, Rayon Sports yahushije uburyo bunyuranye bwari kuvamo ibitego ariko ubwari bukomeye ni ishoti rirerire myugariro Mutsinzi Ange yatereye kure y’izamu ryikubita ku giti cy’izamu.

Igice cya mbere kikirangira, Karekezi Olivier yakuyemo Mugisha Gilbert na Caleb yinjiza Djamal Mwiseneza wahoze muri Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri APR FC ndetse na Nova Bayama. Kwinjira kwa Djamal byatanze umusaruro kuko imipira yose yakinaga yayitangaga neza ndetse bituma Diarra na Christ Mbondi batangira kubona imipira.

Nova Bayama winjiye mu kibuga asimbuye yagowe cyane n’umukino bituma Karekezi Olivier amusimbuza umukinnyi witwa Innocent uri mu igeragezwa muri Rayon Sports. Kwinjira kwa Innocent byatumye Shasir yigira imbere gato inyuma ya ba rutahizamu mu mwanya n’ubundi amenyereye ndetse yanahushije igitego cyari cyabazwe, arengeje umupira nyezamu wa Etincelles uca ku ruhande gato y’izamu.

Ku munota wa 64 nibwo Irambona Eric yahinduye umupira , Rukundo Protegene nyezamu wa Etincelles awukubita ibipfunsi usanga aho Pierrot ari asubizamo ishoti , igitego cya Rayon Sports kiba kirinjiye ari nako umukino warangiye.

Diarra wakinaga umukino wa mbere nyuma yo kubona ibyangombwa yahushije ibitego 2 mu mipira mike yamugezeho. Yasimbuwe habura iminota 4 ngo umukino urangire, hinjira Yussuf ukomoka muri Nigeria na we uri mu igerageza muri Rayon Sports ariko akaba afite amahirwe make yo gusinyishwa kuko Karekezi yakunze kuvuga ko bafite abakinnyi benshi bakinaga hagati mu kibuga kandi na we akaba ariho akina.

Christ Mbondi, rutahizamu ukomoka muri Cameroun yagaragaje ko azi umupira nubwo atigeze atsinda igitego. Mu mipira mike yamugezeho, yagaragazaga guhererekanya neza na Ismaila Diarra.

Nyuma y’umukino , Karekezi Olivier yatangarije abanyamakuru ko yishimiye uko Christ Mbondi yitwaye kuko ngo akeneye rutahizamu ufata umupira akawugumana , akabasha kubura amaso akawuhereza bagenzi be.

Etincelles yaherukaga gutsinda Rayon Sports 1-0 mu mukino wo ku munsi wa 9 wa Shampiyona Azam Rwanda Premier League wabaye tariki 20 Ukuboza 2017 kuri Stade Umuganda.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi :

Rayon Sports: Ndayisenga Kassim, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Kwizera Pierrot, Bimenyimana Bonfils Caleb.Mugisha Gilbert, Nahimana Shassir, Ismaila Diarra na Christ Mbondi.

Etincelles FC: Rukundo Protegene, Nsengiyumva Irshad, Niyonkuru Sadjati, Akayezu Jean Bosco, Mbonyingabo Regis, Djumapili Iddy, Mugenzi Cedrick, Akimana Tresor, Nshimiyimana Abdou, Joachim Kaliba na Muganza Isaac.

Ndayisenga Kassim mu myitozo ya mbere y’umukino....niwe warinze izamu rya Rayon Sports ndetse yakuyemo ibitego bigera muri 2 byari byabazwe

Karekezi asuhuza abakinnyi be b’abasimbura

Abasimbura binjiye mu kibuga imvura yageze hasi

Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC ni uku imvura yari umumereye

Ku nshuro ya mbere, Karekezi Olivier yari atoje umukino yungirijwe na Jannot Witakenge uheruka guhabwa akazi ko kumwungiriza batoza Rayon Sports

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Etincelles yabanje mu kibuga

Wari umukino w’imbaraga n’ishyaka nubwo bawukinnye imvura ibari ku mugongo

Rutahizamu Hussein Tshabalala uheruka gusinyira Rayon Sports yarebye uyu mukino nyuma yo kuva mu Burundi aho yagiye asabye uruhushya ubuyobozi bwa Rayon Sports

...Umufana aba araje ati ’Fata urye ku kigoli ndabizi uzadukorera byinshi’

Muvunyi Paul, Perezida wa Rayon Sports yarebye uyu mukino

Nshimiyimana Eric utoa AS Kigali yari yaje kureba Rayon Sports bazahura mu gikombe cy’Intwali

Abafana bagize Gikundiro Forever ntibakanzwe n’imvura...baza gushyigikira ikipe yabo

Rwarutabura akina n’umuriro...

Umenya atari umuriro nyamuriro...kuko wo ntiwakina nawo gutya!

Nyandwi Saddam ahanganira umupira

Nubwo atatsinze igitego ariko Christ Mbondi yigaragaje nk’umukinnyi ukomeye

Nova na Djamal bitegura kwinjira mu kibuga

Nova Bayama winjiye mu kibuga asimbuye na we akaza gusimbuzwa

Nyuma y’imyaka igera kuri 3 Djamal yongeye kwambara umwambaro wa Rayon Sports

Mutsinzi Ange witwaye neza cyane muri uyu mukino

Irambona Eric wahinduye umupira waje kuvamo igitego

Pierrot yishimira igitego

Ibyishimo byari byose ku bafana ba Rayon Sports

Etincelles yagaragazaga inyota yo gutsinda uyu mukino

Diarra ku mupira

Habura iminota 4 , Diarra yasimbuwe

Yussuf ukomoka muri Nigeria nta mahirwe afite yo gusinyishwa na Rayon Sports

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo