Mu mukino wo kwipima, Musanze FC na Marines FC zaguye miswi (AMAFOTO)

Mu mukino wa gishuti wo kwipima mbere y’uko hatangira shampiyona nshya, ikipe ya Musanze yanganyije 0-0 na Marines FC kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2019.

Ni umukino Musanze FC yageragerejemo abakinnyi bayo bashya benshi ahanini bakaba aribo babanje mu kibuga.

Niyongabo Amars utoza Musanze FC yabanje kureba imyitwarire y’abakinnyi bashya muri iyi kipe na we yaje asimburamo Ruremesha Emmanuel. Umunyezamu Ndori Jean Claude na Jean Didier Touya bahoze muri Kiyovu SC bari mu babanje mu kibuga.

Marines FC itari iri kumwe n’umutoza mukuru wayo Yves Rwasamanzi kuko yajya ye n’AMavubi y’abatarengeje imyaka 15, yatojwe n’umutoza wungirije w’iyi kipe ndetse babasha kwihagararaho banganyiriza 0-0 kuri Stade Ubworoherane.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku cyumweru tariki 25 Kanama 2019 i Rubavu.

Mbere y’uko umukino utangira, byahuriranye n’uko FERWAFA yari yaje gusura ikipe ya Musanze FC ngo irebe ko yujuje ibisabwa ngo ikine shampiyona ndetse banasura ikubuga cyayo...uri hagati ni Placide, Perezida w’iyi kipe

Abatoza ba Musanze FC....Niyongabo Amars (hagati) azajya yungirizwa na Pablo (i buryo) wigeze gutoza Amagaju FC

Kuko Rwasamanzi Yves usanzwe atoza Marines FC nk’umutoza mukuru yajyanye n’Amavubi U15 muri CECAFA, umutoza wungirije niwe watoje uyu mukino

Mugenzi Cedrick bita Ramires (hagati) ni umwe mu babanje hanze ngo hageragezwe abakinnyi bashya...Imurora Japhet (i buryo) na we yari yabanje hanze

Rutahizamu Jean Didier Touya wageze muri Musanze FC avuye muri Kiyovu SC ni umwe mu bagoye cyane Marines FC

Sova Ally Musa wahoze ari kapiteni wa Sunrise FC na we yamaze kugera muri Musanze FC aho azajya akina inyuma ya ba rutahizamu

Tuyishime Placide (hagati), Perezida wa Musanze FC

Lt.Col. Richard Karasira (i buryo), Perezida wa Marines FC yarebye uko abasore be bahagaze mbere yo gutangira Shampiyona

Myugariro Gasongo Anicet wahoze muri Bugesera FC yamaze na we gusinya muri Musanze FC

Kambale Salita Gentil yahanganaga na Marines FC yari abereye rutahizamu mbere yo kwerekeza muri Musanze FC mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona ishize

Abatoza bombi bazahurira mu mukino wo kwishyura ku cyumweru tariki 25 Kanama 2019

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo