Mu muganura wa Rayon Sports, Sadate ati Al Hilal tuzayitapfuna (PHOTO+VIDEOS)

Mu muhango ikipe ya Rayon Sports yakoze yishimira igikombe cya Shampiyona baheruka kwegukana, umuyobozi wayo Munyakazi Sadate yavuze ko bagomba gushaka uko bazacyisubiza, biha intego yo kugera muri ¼ cya CAF Champions League uyu mwaka ariko ngo bakabikora babanje gukuramo Al Hilal. Kuri we ngo nihabaho ubufatanye, bazayitapfunira i Nyamirambo.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2019 kuri Olympic Hotel ku Kimironko.

Ni umuhango witabiriwe n’abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abahagarariye ama Fan Clubs babarizwamo. Hari hanatumiwe komite icyuye igihe ariko Muvunyi Paul na Muhirwa Frederic bayiyoboraga bagira izindi gahunda zatumye batahagera. Abandi bataje ni abakinnyi bamaze gutandukana nayo ariko nabo ntibabashije kuboneka nubwo bari batumiwe kugeza no kubagiye muri mukeba wa Rayon Sports, APR FC.

Mu ijambo rye, Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yagarutse ku gushimira buri wese wagize uruhare ngo Rayon Sports yegukane igikombe cya Shampiyona. Sadate, yashimiye komite icyuye igihe n’abakinnyi bagiye uburyo bafashije ikipe kwegukana igikombe, anasaba abari mu ikipe gukomeza kwitanga kuko hari akazi gakomeye kabategereje.

Yanagarutse kandi ku mukino Al Hilal igomba kwakirwamo na Rayon Sports tariki 11 Kanama 2019 mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Ati " Nidushyira hamwe, ndababwiza ukuri kw’Imana ko tuzatsinda Al Hilal, amateka akisubiramo tukongera tukayitsinda ibitego 4 nkuko byagenze muri 1994. Aka kanya nabwo birashoboka ko twayitsinda 4, tukayiha 4G."

Yifashishije ingero zo muri Bibiliya, urw’urugamba rwahuje Dawidi na Goriyati ndetse n’urwahuje Gidiyoni n’ingabo ze 300 bagatsinda iz’abafirisitiya ibihumbi n’ibihumbagiza, Sadate yvuze ko bishoboka ko na Rayon Sports yatapfuna Al Hilal.

Ati " Bari bagiye kurwana n’ishyanga n’ingabo zikomeye cyane, zifite ibikoresho...bishyize hamwe, batakambira Imana yabo, bakorera hamwe...Bibiliya itubwira ko izo ngabo nyinshi Imana yaziteje umwiryane, zazindi nkeya ntanubwo zazitsinze gusa, zarazitapfunnye ku buryo bworoshye. Namwe nimushyira hamwe nk’abakinnyi, mukiyumvamo ubushobozi, umurava n’ishyaka , uriya mwarabu (Al Hilal) turamutapfunira kuri Regional , impundu n’ibyishimo bitahe mu banyarwanda, mu gihugu cyose."

Sadate kandi yakomeje asaba abakinnyi n’abatoza kuzitwara neza muri Shampiyona, bagasigasira igikombe baheruka kwegukana.

Ati " Dutangiye umwaka wa 2019/2020. Intego yacu ni ukugera muri ¼ cya Champions League. Intego yacu ni ukurinda no gusigasira Shampiyona dufite. Intego yacu ni uko ibikombe bizacaracara hano tugomba kubitwara."

Yakomeje agira ati " Ku bijyanye n’igikombe cya Shampiyona, ndasaba umutoza ndetse n’abakinnyi ko tuzagitwarira muri ‘phase aller’(imikino ibanza ), phase retour tukishakira aho tujya gutembera. Tugomba kumara imikino yose ya Phase aller tudatsinzwe. Nkuko twamaze imikino 19 tudatsindwa, tugomba kumara imikino ya Phase aller tudatsinzwe. Kapiteni , ndagusaba ko twatwara shampiyona tudatsinzwe. Ibi bintu byigeze kubaho, ni amateka tuzasubiramo."

Bamwe mu bahawe ijambo harimo muri uyu muhango harimo abatoza Robertinho na Kirasa Alain, abakinnyi basanzwe muri Rayon Sports nka; Eric Rutanga, Michael Sarpong na Fabrice Mugheni n’abakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije biganjemo abo yavanye muri APR FC nka Iranzi Jean Claude, Herve Rugwiro, Amran Nshimiyimana na Kimenyi Yves.

Ijambo ryavuzwe na buri mukinnyi mu baturutse muri APR FC ryanyuze abafana bari bateraniye muri uyu muhango cyane cyane ko bose bagarutse ku kuba banyuzwe ndetse n’uburyo bakiriwemo ngo bakaba ataribwo bari biteze, basaba abafana gukomeza kubaba hafi, nabo bagakora akazi kabo.

Rayon Sports izakira Al Hilal mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, aho umukino ubanza uzabera i Kigali ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 mu gihe uwo kwishyura uzabera i Khartoum muri Sudani mu byumweru 2 bizakurikiraho.

Al Hilal yatombowe na Rayon Sports ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru wa Afurika kuko yashinzwe muri Gashyantare 1930. Yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League inshuro ebyiri 1987 na 1992. Kure iheruka kugera ni muri ½ cya Champions League 2015.

Al Hilal iri mu makipe afite ibikombe byinshi muri Afurika kuko yegukanye shampiyona ya Sudani inshuro 27 n’igikombe cy’igihugu inshuro zirindwi.

Al Hilal Educational Club ni iyo mu Mujyi wa Omdurman wa kabiri utuwe na benshi muri Sudani. Niyo yasezereye Mukura VS umwaka ushize muri CAF Confederation Cup ihita ijya mu matsinda. Yasezereye Mukura VS iyitsinze 3-1 mu mikino yombi.

Izatsinda hagati ya Rayon Sports na Al Hilal izahura nizava hagati ya Rahimo yo muri Burkina Faso na Enyimba yo muri Nigeria yasezereye Rayon Sports muri 1/4 cya Total CAF Confederation Cup umwaka ushize iyitsinze 5-1 mu mikino yombi.

Amran asuhuzanya na Visi Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée

Umubyeyi uzwi ku izina rya ’Maman Hadjati’ ni umwe mu bakunda guhora hafi abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports...aha arasuhuzanya na Herve na Amran

Claude ukuriye Fan Club ya Rwamagana niwe wayoboye uyu muhango

Twagirayezu Thadée niwe watanze ikaze muri uyu muhango

Babanje gusangira, baganura kubyo Rayon Sports yagezeho umwaka ushize harimo kwegukana igikombe cya Shampiyona ari nacyo kizatuma ihagararira u Rwanda muri Total CAF Champions League

Kapiteni Rutanga Eric na Rwarutabura ku meza amwe ! Bose bari bahujwe no kwishimira ibyo ikipe yagezeho

Abayobozi ba za Fan Clubs zinyuranye bari muri uyu muhango

I bumoso hari Nyandwi Saddam naho i buryo ni Fista Jean Damascene wari uhagarariye Gikundiro Forever

Robertinho na Alain Kirasa batoza Rayon Sports

Hannington Kalyesubula, umutoza mushya w’abanyezamu ba Rayon Sports

Djamal Mwiseneza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports

Claude, Kit Manager wa Rayon Sports

Gatete Emery, umwe mu bashinzwe ’Discipline’ muri Rayon Sports

Sarpong na Habimana Hussein

Umunyezamu, Bikorimana Gerard

Myugariro Iragire Saidi

Rutahizamu Irakoze Saidi

Rutanga Eric, kapiteni wa Rayon Sports yasabye abafana kubaba hafi nabo bakazabaha intsinzi

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi

Commodore ukina mu kibuga hagati

Yannick Bizimana na Nsengiyumva Emmanuel bita Ganza, umunyezamu ukiri muto w’iyi kipe

Kimenyi Yves

Iranzi Jean Claude

Mazimpaka Andre na Radu

Mugemana Charles, umuganga wa Rayon Sports akaba ari na we uyirambyemo cyane kuko ayimazemo imyaka isaga 20

Mike Runigababisha ukuriye ihuriro rya za Fan CLubs za Rayon Sports (Fan Base)

Rukundo Fidele, umuyobozi wa Komisiyo ya Discipline ya Rayon Sports

Sibomana Aimable, umujyanama mukuru wa Komite ya Rayon Sports ni umwe mu bafashe ijambo muri uyu muhango

Munyakazi Sadate yavuze ko nka komite ndetse n’ikipe bihaye intego yo kugera muri 1/4 cya CAF Champions League

Nyuma y’uyu muhango, abafana bafashe amafoto n’abakinnyi

PHOTO+VIDEOS: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo