Gikundiro Forever Group, fan Club ya Rayon Sports yakoze umuganda udasanzwe wo kubaka ibyumba by’amashuri bizigirwamo muri Nzeli ndetse banatanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage 100.
Ni umuganda udasanzwe iyi Fan club ya Rayon Sports yakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020.
Gikundiro yakoreye uyu muganda ku ishuri ribanza rya Biryogo, riherereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari k’Agatare, umudugudu w’uburezi. Witabiriwe n’abanyamuryango bagera kuri 56 bagize Gikundiro Forever Group.
Bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 , abagize iyi Fan club basije ikibanza kizubakwaho ibyumba by’amashuri bishya bizigirwaho n’abanyeshuri muri Nzeli 2020. Bawukoranye na bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’abo mu Murenge wa Nyarugenge.
Fista Jean Damascene yatangarije Rwandamagazine.com ko bateguye uyu muganda mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri bizagabanya ubucucike mu mashuri.
Ati " Nkuko mwabibonye , uyu wari umuganda udasanzwe wo kubaka ibyumba bishya by’amashuri. Ni intego twihaye yo gufasha Leta mu kugabanya ubucucike mu mashuri. Uyu muganda twahisemo kuwukorera mu Karere ka Nyarugenge kuko ari naho dufite icyicaro ariko binasanzwe biri no muri gahunda zacu za buri mwaka zo gushyigikira gahunda za Leta zose mu turere tunyuranye tw’igihugu cyacu."
Esperance Nshutiraguma, umuyobobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge yavuze ko bishimiye umuganda bahawe na Gikundiro Forever yasije ikibanza kizubakwamo ibyumba by’amashuri bishya.
Ati " Igikorwa cyakorewe aha ni icyo gufatanya n’akarere cyo kubaka ibyumba by’amashuri bizigirwamo muri Nzeli uyu mwaka. Ni igikorwa kiri gukorwa mu rwego rw’igihugu. Muri Nyarugenge tugomba kubaka ibyumba 408. Abagize Gikundiro Forever bateye intambwe ya mbere yo kuza kudufasha nk’Akarere kuza gusiza ikibanza ahazubakwa ibyo byumba by’amashuri ku kigo cy’ishuri ribanza rya Biryogo."
Yavuze ko ariyo Fan club ya mbere iteye intambwe yo kwegera Akarere ka Nyarugenge mu kugafasha muri iki gikorwa cyo kubaka ibyumba bishya by’amashuri ndetse anaboneraho gukangurira abandi bafana kubafatiraho urugero.
Uretse uyu muganda, Gikundiro Forever yanatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 100 batishoboye mu Kagali k’Agatare, mu Murenge wa Nyarungenge.
Gikundiro Forever niyo Fan club ya mbere yashinzwe muri Rayon Sports ndetse ninayo ifite ubuzima gatozi muri Fan clubs zose za Rayon Sports. Mu gihe cya ’Guma mu rugo’ bunganiye bamwe mu bakozi ba Rayon Sports ndetse banafasha abanyamuryango babo bari bakeneye ubufasha.
Muri Gahunda Ubururu bwacu (gahunda ngarukamwaka , aho buri Fan club itanga umusanzu wayo mu kugura umukinnyi), Gikundiro Forever yatanze umusanzu ungana na Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda muri Rayon Sports(2.000.000 frw).
Mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID19, Gikundiro Forever yakanguriye abanyamuryango n’abafana ba Rayon Sports muri rusange kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda iki icyorezo cya COVID19 ndetse banakorera abanyamuryango babo udupfukamunwa twihariye tubafasha kwirinda.
Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, ikaba izwiho guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no mu mahanga.
Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza. Nyuma yaho nibwo haje kwiyongeramo n’abandi bantu igenda yaguka kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 150.
Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndete ninayo bazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.
Tariki 30 Kamena 2017 mu birori byo guhemba indashyikirwa mu mupira w’amaguru, Gikundiro Forever yahembwe nk’itsinda ryahize andi yose mu Rwanda mu myaka irindwi ishize mu gufana, mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel . Banagiye begukana ibindi bihembo bitandukanye ku rwego rw’igihugu nka Fan Club yagiye ihiga izindi.
Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.
Uretse gufana, basanzwe banakora ibikorwa binyuranye byo kuremera abatishoboye, kwitabira gahunda za Leta zinyuranye. Buri mwaka batanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund. Uyu mwaka niyo fan Club yafashe iya mbere mu kwitabira gahunda ya Gerayo Amahoro ya Polisi y’igihugu yo gukangurira abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Bakoze umuganda udasanzwe wo kubaka ibyumba by’amashuri bishya
Aimable ushinzwe Animation muri Gikundiro Forever
Bubahirije amabwiriza yose yo kurwanya Covid-19
Alexandre Ngendahinyeretse, umwe mu ba Engineeers baba muri Gikundiro Forever
Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever
Esperance Nshutiraguma, umuyobobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye Gikundiro Forever
Musafiri Gilbert, Umunyanyamabanga wa Gikundiro Forever
Cyubahiro Didier, Umunyamategeko wa Gikundiro Forever
Mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID19, Gikundiro Forever yakoreshereje abanyamuryango bayo udupfukamunwa twihariye ndetse ibakangurira iteka kubahiriza amabwiriza yose yatanzwe na Leta
/B_ART_COM>