Mu mukino wa gishuti, ikipe y’abanyamakuru b’imikino bo mu Rwanda, AJSPOR yanyagiye ikipe y’abakozi b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ndetse n’abandi bafite aho bahurira nayo ibitego 7-3.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 04 Mutarama 2019 nibwo kuri stade Amahoro i Remera habereye uyu mukino. Ni umukino wateguwe hagamijwe gukomeza ubufatanye bisanzwe buhuza impande zombi no kwifurizanya Noheli nziza n’umwakamushya muhire wa 2019.
Nubwo atakinnye ariko Perezida wa Ferwafa, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascene yari yitabiriye uyu mukino Undi muyobozi mukuru muri FERWAFA wari uhari ndetse wanakinnye ni Visi perezida w’iri shyirahamwe, Habyarimana Matiku Marcel . Harimo kandi abasifuzi, abatoza b’ikipe y’igihugu n’abandi bafite aho bahurira na FERWAFA.
Ibitego by’abanyamakuru byatsinzwe na Imfurayacu Jean Luc wa Radio na TV 10, Jado Dukuze wa Isango Star watsinze 2 anatanga umupira wavuyemo igitego, Richard Nshimiyimana bakunda kwita Machad ukorera Imirasire, Jado Max wa K FM na Sammy Imanishimwe wa Kigali Today.
Ibitego bya FERWAFA byatsinzwe Hussein Habimana, Rutamu Patrick umuganga w’ikipe y’igihugu na Ntibatega Mohamed.
Nyuma y’umukino, FERWAFA yashyikirije ikipe y’abanyamakuru b’imikino imipira 2 yo gukina izakomeza kubafasha mu myitozo yabo ya buri munsi.
Umukino wo kwishyura ku mpande zombi uteganyijwe mu mpera za Mutarama 2019.
11 ikipe ya FERWAFA yabanje mu kibuga
11 Abanyamakuru babanje mu kibuga
Claude Hit wa Flash FM na Flash TV ahanganiye umupira na Hussein Habimana
Bonnie Mugabe ushinzwe itangazamukuru muri FERWAFA
Nzeyimana Felix ushinzwe umutekano ku bibuga
Ibi byo ntibyabura mu kibuga
Nshimiyimana Alexis Redamptus ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri niwe wari umutoza wa FERWAFA
Desire Hatungimana niwe wari umutoza w’abanyamkuru
Gakwandi Felix yari umutoza wungirije w’abanyamakuru
Ntarengwa Aimable, team Manager wa Isonga FA
Jado Dukuze wa Isango Star ahanganira umupira..Niwe kapiteni w’abanyamakuru ndetse yatsinzemo ibitego 2 anatanga umupira uvamo igitego
Dukuze ahanganye n’umusifuzi Dieudonne
Matiku Marcel, Visi Perezida wa FERWAFA
Rutamu, umuganga w’ikipe y’igihugu
Seninga Innocent utoza Bugesera FC ariko akaba n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu , Amavubi yari rutahizamu w’ikipe ya FERWAFA
Nepomuscene wa City Radio
Nonde utoza Isonga FA
Habimana Hussein, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru ( Directeur technique national-DTN) yazonze cyane ikipe y’abanyamakuru
Abakinnyi b’ikipe ya FERWAFA bishimira kimwe mu bitego 3 babashije gutsinda muri uyu mukino
Jado Max
Umusifuzi Uwikunda Samuel
Claude Hit na Hussein bakunze guhanganira umupira cyane
Kaliyopi usanzwe atoza abanyezamu ba Isonga FA niwe wari umunyezamu wa FERWAFA
Uwayezu Francois Regis, umunyamabanga wa FERWAFA
Peter Kamasa wa Newtimes ni umwe muri ba rutahizamu b’ikipe y’abanyamakuru
Machad wa Imirasire.com ni umwe mu bakinnyi bakomeye bakina hagati mu ikipe y’abanyamakuru
Kit Manager w’Amavubi, Rujugiro Jacques yinjiye asimbuye
Ikipe y’abanyamakuru yahawe imipira
PHOTO:Uwihanganye Hardi
Theo
Abataramu ndabona bari baberewe pe!
courage burya aga sport ningirakamaro kumubiri wacu.