Ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ya Tanzania izwi ku izina rya Serengeti Boys yegukanye irushanwa ry’abatarengeje iyo myaka ryaberaga mu Rwanda nyuma yo kunganya n’Amavubi U17 mu mukino usoza iri rushanwa.
Ryari irushanwa rito ryakinirwaga mu Rwanda guhera tariki 29 Werurwe 2019 ryasojwe kuri uyu wa kane, ryahuzaga ibihugu 3 : Cameroun, Tanzania n’u Rwanda.
Ikipe ya Tanzania yanganyije ibitego 3-3 n’u Rwanda biyiha gusoza imikino n’amanota ane (4), kuko yatsinze umukino umwe inganya undi.
Igitego cya mbere cy’u Rwanda ku munota wa 18 cyatsinzwe na Rutoneshaha Hesbon ku mupira w’umuterekano yateye nyuma y’ikosa Chinanja Musungwi yari akoreye kapiteni w’u Rwanda Nsanzimfura Keddy.
Nyuma y’iminota ibiri gusa ni bwo Nsanzimfura Keddy yatsinze igitego cya kabiri cy’u Rwanda.
John Edmund yatsinze igitego cya mbere cyo kwishyura cya Tanzania ku munota wa 28, nyuma yo gukomeza ahererekanya umupira na bagenzi.
Ku munota wa 48 John Edmund yongeye gutsindira Tanzania igitego cya Kabiri muri uyu mukino. Tanzania yahushije uburyo bwinshi kurusha ikipe y’u Rwanda.
Igitego cya gatatu cya Tanzania cyabonetse ku munota wa 83 w’umukino, cyatsinzwe na Milinge Salum.
U Rwanda rwishyuye mu minota itanu y’inyongera igitego cyatsinzwe na Mwebaze Yunus ku mupira w’umuterekano.
Tanzania na Cameroun zakoreshaga iri rushanwa mu kwitegura igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 , U-17 Total Africa Cup of Nations giteganyijwe muri Tanzania guhera tariki 14 kugeza tariki 28 Mata 2019 muri Tanzania.
Amakipe 2 azagera muri ½ yitwaye neza azahita abona itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Brazil.
Uko imikino yagiye igenda:
Rwanda 1-3 Cameroun
Tanzania 2-1 Cameroun
Rwanda 3-3 Tanzania
Ryari irushanwa ariko ry’imikino ya gicuti ifasha ikipe y’igihugu ya Cameroun na Tanzania kwitegura imikino y’igikombe cya Africa mu batarengeje imyaka 17 kizabera muri Tanzania guhera tariki14-28 Mata uyu mwaka.
Jackson ukuriye amakipe y’igihugu yose , Amavubi aganira na Rwasamanzi Yves utoza abatarengeje imyaka 17
Mbere y’umukino, abatoza b’amakipe yombi babanje kuganira
11 Amavubi yabanje mu kibuga :
Hakizimana Adolphe, Kazungu Claver, Mwebaze Yunusu, Niyomugisha Eny, Bizimana Djihad, Rutonesha Hesbon, Nsanzimfura Keddy (c), Isingizwe Rodrigue, Nyarugabo Moise, Munezero Olivier na Ishimwe Jean Rene
11 Tanzania yabanje mu kibuga: Mwinyi Yahya, Msanga Alphonse, Msindo Pascal, Rutibinga Ally, Swakali Arafat, Chananja Musungwi, Nankuku Mustapha, Abraham Morice (c), Milinge Salum, John Edmund na William Dominic
Gatera Moussa ( i bumoso ) na Rwasamanzi Yves batoza Amavubi y’abatarengeje imyaka 17
I bumoso hari Oscar Mrambo utoza Serengeti Boys
Mwinyi Yahya wari mu izamu rya Serengeti Boys ba Tanzania
U Rwanda rwatangiye rusatira izamu cyane rushakisha ibitego hakiri kare ndetse biranakunda batsinda 2 byihuse cyane
Rutoneshaha Hesbon yitegura gutera Coup franc yavuyemo igitego cya mbere
Cyagezemooo icya mbere ! Mwinyi yitegereje umupira ugana mu izamu yari arinze
Nyuma y’iminota 2 gusa, Nsanzimfura Keddy yatsindiye u Rwanda igitego cya 2
Nsanzimfura Keddy, Kapiteni w’Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 akaba n’umukinnyi wa Kiyovu SC
Hussein Habimana , Directeur Technique National
Bisengimana Justin utoza Sunrise FC yakuriye uyu mukino
Omar Munyengabe (i buryo), Directeu technique wa Kiyovu SC yari yaje kureba aba basore bayobowe na Keddy ukina mu ikipe yabo
I bumoso hari Ntarengwa Aimable, team Manager w’Isonga FA
Rubona Emmanuel utoza Intare FA zigomba gukina umukino wa gishuti na Cameroun U17
Igikombe n’imidali byari byazanywe hakiri kare
Ikipe ya Cameroun yari yaje kureba uko uyu mukino ugenda ngo bamenye niba nabo hari amahirwe bari kugira yo kucyegukana
Kazungu Claver niwe wasesenguraga uyu mukino
Ishimwe Jean Renne
Tanzania yavuye inyuma yishyura ibitego 2, ishyiramo n’icya 3
Abraham Morice , kapiteni wa Tanzania wigaragaje cyane muri iri rushanwa nk’umukinnyi w’umuhanga
Tanzania yakunze guhusha ibitego byinshi byabazwe
Uko igitego cya 3 cya Tanzania cyinjiye mu izamu...Mshrakandi Edson yarekuye ishoti rya kure, Hakizimana Adolphe wari mu izamu ry’u Rwanda awitegereza winjira
Amavubi y’u Rwanda bishimira igitego cyabonetse ku munota wa nyuma
Igitego cyo ku munota wa nyuma cyarijije Mwinyi Yahya
Abayobozi ba za Federasiyo zitabiriye iri rushanwa bahawe igihembo
Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel niwe washyikirije kapiteni wa Tanzania igikombe
Amakipe 3 yafatiye hamwe ifoto y’urwibutso
PHOTO: RENZAHO Christophe
/B_ART_COM>