Ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona amanota atatu nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Bugesera FC ku munsi wa 11 wa shampiyona bituma yuzuza amanota 20, ndetse ihita ijya ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imikino 12 imaze gukina.
Muri uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports yatangiye neza umukino kurusha Gorilla ndetse ubona ko itanga ibimenyetso byo gushaka igitego cyo kuyobora umukino hakiri kare gusa abasore ba Kirasa Alain nabo bihagagararaho.
Nyuma yo gukinira hagati cyane, ku munota wa 21, ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports cyatsinze na Emery Bayisenge kuri Coup-franc yateye maze yijyana mu izamu.
Ikipe ya Gorilla nti yacitse intege kuko yakomeje gushaka uburyo ya kwishyura igitego ariko ari nako yugarira ngo hato Rayon Sports itayibonamo igitego cya kabiri.
Ku munota wa 35 ikipe ya Gorilla FC yishyuye igitego yari yatsinzwe na Rayon Sports igitego cyatsinzwe na Nduwimana Franck, ku mupira yinjiranye aturutse iburyo, awohereza mu izamu, umunyezamu Kouyate wa Rayon Sports ananirwa kuwugarura.
Ikipe ya Rayon Sports yongeye kugaragaza inyota yo gutsinda ndatse no kureba ko yakongera kujya imbere ya Gorilla ariko bikomeza kwanga kuko ugice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ikipe ya Rayon Sports aho Adama Bagayogo yasimbuwe na Habimana Yves mu rwego rwo kongera imbaraga mu gice gi satira.
Umukino wakomeje gukinirwa hagati maze ku munota wa 61 ikipe ya Gorilla FC ikora impinduka impinduka, aho Karifa Traore yasohotse mu kibuga agasimburwa na Aly Saly, mu gihe Duru Mercy we yasimbuye Nduwimana Nduwimana Eric.
Rayon Sports nayo yongeye gukora impinduka maze yinjiza mu kibuga Ishimwe Fiston asimbura Ntarindwa Aimable.
Nyuma y’iminota ine gusa bakoze impinduka, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndayishimiye Richard nacyo kuri Coup-franc yari hafi y’izamu maze umupira uruhukira mu fushundura.
Amakipe yombi yakomeje gukora impinduka ariko nti byagira icyo bihundura ku musariro mbumbe kuko umukino warangiye ari ibitego 2 bya Rayon Sports kuri 1 cya Gorilla FC.
Nyuma yo gutsinda Gorilla FC, ikipe ya Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 20 naho Gorilla FC yo iguma ku mwanya wa 10 n’amanota 15.
Muri uyu mukino, umukinnyi witwaye neza kurusha abandi yabaye Ndayishimiye Richard wa Rayon Sports, ahabwa ibihumbi 100 Frw.
Mu mukino wari wabanje, ikipe ya As Kigali yanganyije na Bugesera 0-0.

























































































/B_ART_COM>