MU MAFOTO :Rayon Sports na Kiyovu Sports zayagabanye

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium 1-1, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa kane.

Ni umukino waryoheye abari kuri muri stade, kuko amakipe yombi yerekanye umupira mwiza uryoheye ijisho. Ku munota wa 12 ikipe ya Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere ubwo Kilongozi Richard, yahinduraga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina myugariro Bugingo Hakim akawukuraho nabi maze ukisangira Sheriff Bayo, wateye ishoti rikomeye rigarukira mu izamu.

Rayon Sports ikimara gutsindwa igitego yatangiye gushyiramo imbaraga ngo ishake icyo kwishyura, igera cyane imbere y’izamu rya Kiyovu Sports.

Ku munota wa 23, Héritier Luvumbu Nzinga yateruye umupira neza awutanga imbere y’izamu rya Kiyovu Sports, maze Charles Bbale yisanga wenyine ari hamwe na Nzeyirwanda Djihad ananirwa gutsinda igitego, awutera n’umutwe umunyezamu akawifatira. Ku munota wa 26 Rayon Sports yari ikomeje kotsa igitutu Kiyovu Sports, yongeye guhusha igitego ku mupira Bugingo Hakim yahaye Ojera Joackiam arebana n’izamu, awuteye unyura ku ruhande.

Rayon Sports yakomeje kurusha cyane Kiyovu Sports, ihora imbere y’izamu ryayo ariko uburyo bwose bageragezaga ntibubahire, iminota 45 y’igice cya mbere irangira ari Kiyovu Sports iri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira Masengo Tansele wa Kiyovu Sports yateye ishoti rikomeye cyane mu izamu rya Rayon Sports, ariko umunyezamu Simon Tamale aragoboka umupira awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 54 Rayon Sports yabonye uburyo, ubwo Héritier Luvumbu Nzinga yacengaga yinjiraga mu rubuga rw’amahina mu bakinnyi ba Kiyovu Sports, bari bamwuzuyeho ateye umupira umunyezamu awukuramo. Ku munota wa 58 Charles Bbale yatereye ishoti inyuma gato y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura iruhande rw’izamu gato. Uyu musore w’Umugande ku munota wa 61 yasimbujwe, umutoza Mohamed Wade ashyiramo Tuyisenge Arsene.

Ku munota wa 68 Kiyovu Sports yasimbuje ikuramo Hakizimana Felicien, asimburwa na Twahirwa Olivier. Ku munota wa 70 iyi kipe yari igifite igitego 1-0 yashatse gukomeza kurinda ibyagezweho maze ikuramo rutahizamu Leku Alfred hinjira myugariro Iracyadukunda Eric.

Kiyovu Sports yakomeje kubona uburyo bwiza burimo umupira muremure Kilongozi Richard yatereye kure, ariko ufata igiti cy’izamu ndetse n’uburyo bwabonywe na Nizigiyimana Karim Mackenzie na we atabyaje umusaruro.

Rayon Sports yakomeje gusunika ishaka uko yakwishyura ikaba yabona n’intsinzi, Tuyisenge Arsene, Ojera Joackiam na Héritier Luvumbu Nzinga bakomeje kugora Kiyovu Sports. Ku munota wa 88 Rayon Sports yabonye igitego cyo kunganya ubwo Ojera Joackiam yahinduraga umupira, maze Eric Ngendahimana arazamuka mu kirere ashyiraho umutwe.

Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Kiyovu Sports ngo irebe ko yabona igitego cya kabiri, ariko iminota 90 n’itanu bongereyeho yose irangira amakipe yombi anganyije 1-1.

Rulisa Patience niwe wari uyoboye uyu mukino

Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis uzwi cyane ku izina rya "Général"

Eng. Muhire, Visi Perezida wa kabiri wa Kiyovu Sports

Karangwa Jeannine, umunyambanga wa Kiyovu Sports

Ibumoso hari Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira naho i buryo ni Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle