MU MAFOTO, Musanze FC yasubukuye imyitozo yitegura Rayon Sports

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022 ikipe ya Musanze FC yasubukuye imyitozo yitegura shampiyona izasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu, aho izatangira yakirwa na Rayon Sports.

Nyuma y’uko hasohotse amabwiriza avuguruye ya Minisiteri ya Siporo agendanye n’ingamba zo kwirinda Covid 19 ndetse n’isubukurwa rw’imikino mu Rwanda, ikipe ya Musanze FC yasubukuye imyitozo yayo kuri Sitade Ubworoherane isanzwe ikiniraho.

Ibi bije nyuma yo gukingiza abakinnyi n’abakozi bayo urukingo rushimangira ku wa gatanu tariki 7 Mutarama 2022.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mutarama 2022 ikipe yapimishije abakinnyi ndetse n’abakozi covid 19 byatumye batangira imyitozo kuri uyu wa kabiri mu gitondo guhera saa mbiri kugeza saa yine.

Musanze FC iri kwitegura Rayon Sports ku munsi wa 12 wa Shampiyona umukino utenganyijwe kuwa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022 umukino izabera kuri Sitade ya Kigali i saa cyenda.

Musanze FC iri ku mwanya wa 6 wa shampiyona by’ agateganyo n’amanota 16 mu mikino 11.

Imyitozo yayobowe na Frank Ouna, umutoza mukuru wa Musanze FC

Idrissa Niyitegeka, kapiteni wa Musanze FC

I buryo hari Imurora Japhet, team manager wa Musanze FC...araganira na Eric Ntwari, umuganga w’iyi kipe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo