MU MAFOTO, Musanze FC ikomeje kwitegura Kiyovu Sports

Ikipe ya Musanze FC ikomeje imyiteguro y’umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona izakiramo Kiyovu Sports ku wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022.

Kuri uyu wa kabiri tariki 1 Werurwe 2022 nibwo ikipe ya Musanze FC yakomeje iyi myitozo, bayikora ku masaha y’umugoroba umukino uzaberaho.

Musanze FC iheruka kunganya na Espoir FC 1-1 mu mukino wabereye i Rusizi. Kiyovu Sports bizahura yo iheruka kunyagira Gicumbi FC 6-0.

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi wakuruye impaka

Umukino ubanza wa shampiyona wahuje aya makipe wabaye tariki 27 Ugushyingo 2021 kuri Stade Amahoro i Remera, Kiyovu Sports itsinda 1-0 mu mukino waranzwe n’imisifurire itavuzweho rumwe na benshi ndetse igarukwaho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV..

Muri uwo mukino, mu minota 10 y’igice cya kabiri , Musanze FC yafunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe neza na Eric Kanza wari uhawe umupira na Wafura, ariko umusifuzi yemeza ko habayeho kurarira.

Ni ibintu byateje impaka muri Stade, ndetse abakinnyi b’amakipe yombi barashyamirana, abandi ba Musanze FC bagana ku musifuzi wo ku ruhande bamubaza impamvu yanze igitego cyabo nyamara abakinnyi bari bazamutse bahererekanya kugeza banyuze ku munyezamu Kimenyi Yves wari mu izamu rya Kiyovu Sports.

Uretse abafana n’abayobozi ba Musanze FC batishimiye iyi misifurire ndetse bakanabigaragaza no muri stade, na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV ukunda gushyigikira cyane ikipe ya Musanze FC yikomye imisifurire yo kuri uyu mukino, agaragaza ko amakipe yo mu Ntara atsikamirwa n’abasifuzi.

Akoresheje urukuta rwe rwa twitter, Minisitiri Gatabazi yagize ati "FERWAFA
harya ubu igitego nk’iki nacyo bisaba ikoranabuhanga kugira ngo mubone ko uwagitsinze yari yarariye cg ku makipe yo mu byaro amategeko yarahindutse."

@AuroreMimosa@Rwanda_Sports.Mugerageze kuba abanyakuri nibitaba ibyo Football ntaho yaba igana @rbarwanda@musanzefc"

Abavuze kuri ubu butumwa, bamwe bemeje ko cyari igitego ariko abenshi bitsa cyane ku misifurire iri kuranga shampiyona yo mu Rwanda muri iyi minsi aho basaga nkabagaragaza ko ari ibintu bimaze kumenyerwa ko amakipe amwe n’amwe asifurirwa nabi, akibwa.

Icyo imibare ivuga ku mikino Musanze FC yakiriye

Amakipe yombi agiye guhura, Kiyovu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 41 mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 31.

Imibare igaragaza ko Musanze FC ari ikipe iba ihagaze neza ku kibuga cyayo. Mu mikino 9 imaze kwakirira kuri Stade Ubworoherane , yatsinzemo 6 ( Bugeera, Gorilla, Marines FC, Gaogi United, APR FC na Etoile de l’Est). Yahanganyirije imikino ibiri (Espoir FC na Etincelle FC). Umukino umwe niwo gusa yahatsindiwe na Police FC 2-1.


Amran Nshimiyimana ni umwe mu bafite ubunararibonye muri Musanze FC akaba anahagaze neza muri iyi minsi....Mu mikino 3 iheruka, yatsindiye Musanze FC ibitego 3


Idrissa ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi anyuzamo akajyamo agafatanya n’abasore be akabereka uko yajyaga abigenza agikina

Frank Ouna , umutoza mukuru wa Musanze FC niwe wayoboye iyi myitozo

Myugariro Lulihoshi Hertier mu kazi

Rutahizamu Ben Ocen umaze igihe yaravunitse, yarebaga uko bagenzi be bakora imyitozo

Nshimiyimana Maurice bita Maso, umutoza wungirije wa Musanze FC

Cangirangi, umufana ukomeye wa Musanze FC aba yaje kureba uko ikipe ye ihagaze

Imurora Japhet,team Manager wa Musanze FC akurikiye imyitozo yo kuri uyu wa kabiri

Ouna aganiriza abakinnyi be nyuma y’imyitozo

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo