Aherekejwe na Munyakazi Sadate, igikomangoma cyo muri Leta ya Perlis yo muri Malaysia, Tuanku Syed Faizuddin Putra Jamalullail n’intumwa yari ayoboye mu ruzinduko agirira mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu. Yari kumwe n’umwana we, umugore we ndetse n’abandi barimo Mufti wa Leta ya Perlis, Prof. Dato’.
Yatambagijwe ibice bigize uru rwibutso ndetse asobanurirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uretse gusura urwibutso rwa Kigali, iki gikomangoma cyanasuye ibikorwa binyuranye kuva ageze mu Rwanda kuwa mbere w’iki cyumweru. Yasuye Stade Amahoro, BK Arena, Institut Islamique yo mu Rwampala, umusigiti wo kwa Kadafi, basura RGB ndetse na RDB.
Sadate Munyakazi yatangaje ko ari inshuti ze bityo ko yabashishikarije kuza gusura u Rwanda bakarumenya byisumbuyeho.
Ati " Ni inshuti zanjye nka Sadate Munyaakazi, byari ngombwa rero ko mbashishikariza kuza mu Rwanda kureba ibyiza by’u Rwanda. Niyo mpamvu y’uru rugendo kandi rwagenze neza."
Yavuze ko nyuma yo gusura u Rwanda, Sadate Munyakazi yizeye ko iki gikomangoma n’abo bari kumwe bazagenda bavuga ibyiza babonye mu Rwanda.
Igikomangoma Tuanku Syed ubwo yageraga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umugore w’igikomangoma Tuanku Syed na we bari kumwe muri uru rugendo bagiriye mu Rwanda kuva ku wa mbere w’iki cyumweru bakarusoza kuri uyu wa Gatatu
Umwana wabo na we yanditse mu gitabo cy’abasura urwibutso rwa Kigali
Nyuma yo kumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wabonaga yacitse intege cyane
Yasobanuje buri kimwe cyerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi
Nyuma yo gusura uru rwibutso, banaguze ibitabo bitandukanye bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Sadate Munyakazi niwe watumiye iki gikomangoma ngo aze arebe ibyiza by’u Rwanda kandi ngo yizeye ko we n’abo yari ayoboye bazaba ba Ambasadeli beza bo kugenda bavuga ibyiza babonye mu Rwanda
/B_ART_COM>