MU MAFOTO:Inyange na ASK zanganyije mu mukino ufungura Rayon Day 2025

Ikipe y’Inyange yanganyije igitego 1-1 na Amicale Sportif de Kigali (ASK) mu mukino wabumburiye ibikorwa bya Rayon Sports day 2025.

Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro guhera saa tanu z’amanywa. Izi kipe zari zasabye Rayon Sports ko umukino wabo ariwo wabimburira ibindi bikorwa byabaye kuri uyu munsi wa Rayon Day tariki 15 Kanama 2025.

Inyange FC ni ikipe ibarizwa ku Kicukiro. Yashinzwe tariki 11 Ugushyingo 2007 ku gitekerezo cya Rwasibo Louis ari nawe wayise iri zina. Ubu ifite abanyamuryango bagera kuri 75.

Bakorera imyitozo yabo kuri IPRC Kicukiro buri cyumweru guhera saa tatu. Iyobowe na Niyonsa Isaac wungirijwe na Mugabo Chriso naho Nduwumukiza Jean Damascene akaba umunyamabanga.

Uretse imikino inyuranye bakina mu gihugu, bajya banakina imikino mpuzamahanga.

Bamwe mu bajyanama bo muri Inyange FC

Uri inyuma y’umunyezamu ni Perezida w’Inyange, Niyonsa Isaac

11 Inyange FC yabanje mu kibuga

11 ASK yabanje mu kibuga

Perezida wa Inyange Niyonsa Isaac agaragaza ubuhanga bwe

Kamuhanda niwe watsinze igitego cy’Inyange

Camarade niwe utoza Inyange

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo