MU MAFOTO:Imyitozo ya mbere Ifunga Ifasso yakoze muri Rayon Sports

Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports nyuma yo kuyisinyira kuyikinamo imyaka ibiri.

Ni imyitozo yakoze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo.

Ni imyitozo yayobowe n’umutoza wayo mukuru, Yamen Zelfani ari kumwe Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi mushya wa Rayon Sports, Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa.

Jonathan Ifunga Ifasso ukina mu kibuga hagati ariko asatira yageze mu rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, akaba yaranyuze mu makipe nka AS Nyuki, Dauphins Noirs na AS Simba zo muri DR Congo, ndetse na Difaâ El Jadida yo muri Maroc.

Jonathan Ifunga Ifasso mu myitozo ye ya mbere muri Rayon Sports

Yamen Zelfani niwe wayoboye iyi myitozo ari nayo ya mbere akoresheje muri iyi kipe abereye umutoza mukuru

Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi mushya wa Rayon Sports, Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa yatangiye akazi kuri uyu wa gatatu