Ikipe ya Bugesera FC na Musanze FC zanganyije 0-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.
Ni umukino wabereye mu Bugesera kuri iki cyumweru tariki 13 Gashyantare 2022 kuri Stade ya Bugesera FC iherereye mu Mujyi wa Nyamata.
Umukino ubanza, Musanze FC yari yatsinze Bugesera FC 3-1.
Musanze FC yakinnye uyu mukino idafite Amran Nshimiyimana umaze iminsi arwaye Malaria ndetse na Ben Ocen wavunitse.
Abakinnyi 4 ba Musanze FC bahuraga na Bugesera FC bigeze kunyuramo barimo Niyitegeka Idrissa, Muhire Anicet bita Gasongo, Twagirimana Pacifique na Irokan Ikeckukwu.
Kunganya uyu mukino byatumye Musanze FC ifata umwanya wa 7 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 24.
Bugesera FC yo yafashe umwanya wa 10 n’amanota 18.

Steven Bonny, myugariro mushya wa Bugesera FC yari yagoye ba rutahizamu ba Musanze FC
Etienne Ndayiragije yamaze gutangira akazi muri Bugesera FC
Frank Ouna na we yahaga amabwiriza abakinnyi be
Uhereye i bumoso hari Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC, Gahigi Jean Claude, Perezida wa Bugesera FC na Mutabazi Richard, Mayor wa Bugesera
Richard, Visi Perezida wa Bugesera FC
Chantal, umunyamabanga w’umusigire wa Musanze FC
Perezida wa Musanze FC aherekeza ikipe ye aho yakiniye hose
Namanda wakinnnye iminota mike y’igice cya mbere ahita avunika
Samson Irokan yahuraga n’ikipe yanyuzemo
Obed uheruka kugaruka muri Musanze FC avuye muri Police FC yinjiye asimbuye ndetse yitwara neza muri uyu mukino
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>