APR FC yakoze imyitozo yiyereka abafana muri Kigali Pelé Stadium bari baje kwihera ijisho abanyamahanga yaguze.
Ni imyitozo yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, ni nyuma y’ikiganiro n’itangazamakuru aho barekanye umutoza mushya Thierry Froger w’Umufaransa wahawe amasezerano y’umwaka umwe.
Hahise hakurikiraho imyitozo ya APR FC yakozwe n’abakinnyi bashya 6 ari bo; Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Joseph Apam Assongue, Sharif Shaiboub na Ndikumana Danny uzakina nk’umunyarwanda.
Iyi myitozo ikaba yakurikiranywe n’abafana benshi ba APR FC bari buzuye muri Kigali Pelé Stadium.
Bari bafite amatsiko menshi yo kubona abakinnyi b’abanyamahanga ikipe yabo yaguze, ni nyuma y’imyaka 11 ikinisha abanyarwanda gusa.
Mu bakinnyi batakoze ni umunya-Cameroun, Salomon Bienvenue Banga n’umunya-Nigeria, Victor Mbaoma.
Imyitozo irangiye, abakkinnyi, abatoza n’abayobozi ba APR FC bafashwe umunota wo kwibuka Umunye-Congo wigeze gutoza iyi kipe y’Ingabo, Andy Mfutila Magloire witabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2022.
Taddeo Lwanga asuhuza Nshimirimana Ismaïl Pitchou wavuye muri Kiyovu Sports
Umutoza wungirije wa APR FC
Joseph Apam Assongue
Thierry Froger, umutoza mukuru wa APR FC
Tony Kabanda, umuvugizi wa APR FC
Mugisha Gilbert mu kazi
Umwe mu bakinnyi bazamuwe muri Intare FA
Irishad ari gukorera ku ruhande kubera imvune
Taddeo Lwanga ahanganira umupira na Pitchou na Prince
I bumoso hari Desire Ndanda wabaye umunyezamu wa APR FC ubu akaba yarongewe muri Staff technique y’iyi kipe ya gisirikare
Umunyezamu Pavelh Ndzila
Sharif Shaiboub