Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Nzeri 2022, APR FC yatanze ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi bayo n’Abanyarwanda bari bayishyigikiye nyuma yo gutsinda US Monastir yo muri Tunisia igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wabereye i Huye .
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Mugunga Yves n’umutwe ku munota wa 18.
Igice cya mbere cyashoboraga kurangira APR FC ifite ibitego bitatu cyangwa bine iyo Ruboneka Jean Bosco, Nshuti Innocent na Niyigena Clément babyaza umusaruro andi mahirwe bagerageje.
Ku munota wa 78, US Monastir yibwiraga ko yishyuriwe na Heykeur Chikhaoui ariko umusifuzi wo ku ruhande, Umurundi Kakunze Hervé agaragaza ko hari habayeho kurarira.
Abanya-Tunisia, baba abakinnyi n’abatoza, bamaze iminota ibiri bagaragaza ko batishimiye icyemezo cy’uyu musifuzi wo ku ruhande.
Umukino warakomeje, iminota 90 n’indi itatu y’inyongera irangira nta bundi buryo bw’igitego bubonetse.
Iyi ntsinzi yatumye APR FC ikomeza urugendo rwayo rwo kudatsindirwa mu rugo mu mikino Nyafurika yakiriye kuva itangiye gutozwa n’Umunya-Maroc Erradi Adil Mohammed mu 2019.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’uyu mukino, uyu mutoza yasabye Abanyarwanda gushyigikira abakinnyi babo ndetse yizeza ko biteguye imikinire y’Abanya-Tunisia mu mukino wo kwishyura.
US Monastir izakira umukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia ku wa 18 Nzeri 2022.
Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura na Al Ahly yo mu Misiri.
Abafana ba APR FC bari bayiraye ku ibaba, hafi yo kuzura Stade ya Huye
Abasimbura ba US Monastir
Abasimbura ba APR FC
Intebe y’abatoza ba US Monastir bakuriwe na Darko Nović (ubanza iburyo)
Ubwo amakipe yombi yasohokaga mu kibuga abanjirijwe na Komiseri ndetse n’abasifuzi
Umurundi Nkurunziza Thierry ni we wari umusifuzi wo hagati
Buregeya Prince yambaye igitambaro cya APR FC kuko Manishimwe Djabel yari ku ntebe
Umutoza wa APR FC, Erradi Adil Mohammed, yayitoje bwa mbere mu mikino Nyafurika nyuma yo kubyemererwa na CAF
Abasifuzi b’Abarundi bayoboye umukino
Ba Kapiteni b’Amakipe yombi; Buregeya Prince na Bechir Ben Said, bifotozanya n’abasifuzi barangajwe imbere na Nkurunziza Thierry
Abakinnyi ba US Monastir babanje mu kibuga
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Mu mabara y’Amavubi, Rwarutabura yagiye kwifatanya n’abafana ba APR FC i Huye
Niyibizi Ramadhan yazonze ab’inyuma ba US Monastir mu gice cya mbere
Omborenga Fitina ari mu bagize umukino mwiza ku wa Gatandatu
Abafana bari bitabiriye ku bwinshi
Ishimwe Christian atera koruneri
Mugunga atsinda igitego cyahesheje APR FC intsinzi
Mugunga Yves yishimira igitego yatsinze hakiri kare
Abafana ba APR FC bahise biterera mu bicu
Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier (ibumoso) n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier
Ubwo umukino wari urangiye, abatoza n’abakinnyi ba US Monastir bashatse gusagarira abasifuzi.... gusa polisi yarahagobotse
AMAFOTO: RENZAHO Christophe
/B_ART_COM>