Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Mata 2023, Jali Investment Limited yasoje amarushanwa y’abakozi muri iki kigo, yabaye hagamijwe kwizihiza umunsi mukuru wahariwe abakozi, uteganyijwe kuba ku wa 1 Gicurasi 2023.
Ni irushanwa ryabereye kuri Stade ya Ruyenzi, ryari rigizwe no gusiganwa ku maguru ndetse no gukina umupira w’amaguru ku makipe y’ibigo bito bishamikiye kuri Jali Investment Limited.
Aho harimo ikigo cy’imari iciriritse ari cyo Jali S.C PLC (Micro Finance), ikigo cy’ubwikorezi Jali Transport Ltd, ikigo cy’ubwubatsi bwa za gare n’amagaraje n’imicungire yazo, Jali Real Estate Ltd.
Iyi mikino yabimburiwe no gusiganwa ku maguru ku cyiciro cy’abiruka byo kwishimisha "Run for Fun", cyatangiye saa Cyenda. Cyahatanyemo abakinnyi barindwi barimo abagabo bane n’abagore batatu.
Hakurikiyeho abasiganwa kuri metero 100 mu bagabo bafite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 39. Umwanya wa mbere wegukanwa na Nshimiyimana Janvier, mu gihe mu bagore wegukanywe Niyinyitungiye Olive.
Mu bagabo bari hejuru y’imyaka 40, hahatanye abakinnyi barindwi, Mbabazi Mathias asiga bagenzi be, naho mu bagore bari hejuru y’iyi myaka, Mukankiko Florida, aba ari we uba uwa mbere.
Muri metero 1200, abagabo n’abagore batarengeje imyaka 39 bahagurukiye rimwe, Ishimwe Emmanuel aba ari we witwara neza kuri uyu munsi muri iki cyiciro.
Nyuma yabo, abagabo bari hejuru y’imyaka 40 basiganwe, Mwizerwa Jean Pierre atanga abandi ku murongo.
Ishimwe Emmanuel yongeye kwegukana ikindi cyiciro cy’abatarengeje imyaka 39 bakora metero 2400.
Umukino w’umupira w’amaguru wahuje Jali Transport Ltd na Jali Real Estate Ltd.
Jali Transport Ltd yifatanyije na Jali Investment Ltd mu gihe Jali Real Estate Ltd yivanze na Jali S.C PLC (Microfinance) na RFTC.
Umuyobozi w’Inama Nkuru ya Jali Investment Ltd, Nsengiyumva François n’Umuyobozi Mukuru wa Jali Investment Ltd, Col. TWAHIRWA Louis Dodo, ni bo batangije uyu mukino ku mugaragaro.
Real Estate Ltd yinjiye mu mukino mbere ndetse ibona n’amahirwe kuri coup-franc yatewe na Bagirubwira ariko umupira uca hejuru y’izamu gato.
Ibi byakanguye Jali Transport Ltd, na yo itangira kwinjira mu mukino, ikananyuzamo igasatira ibifashijwemo na Janvier Nshimiyimana.
Mashara na we yongeye arazamuka atera umupira ukubita igiti cy’izamu, mu gihe bagihangana, Nshimiyimana Janvier ashyiramo igitego cya mbere.
Mu mpera z’igice cya mbere, Nshimiyimana yongeye kwiba umugono ba myugariro ba Real Estate Ltd, abacenga bose atera umupira mu rucundura, umunyezamu Makuza arirambura ntiyawukoraho.
Real Estate Ltd yashakanye imbaraga igitego cyo kwishyura ariko umunyezamu wa Jali Transport akomeza kuyibera ibamba. Uku ni ko igice cya mbere cyarangiye.
Mu cya kabiri, Real Estate Ltd yagarukanye imbaraga itangira kwishyura. Patrick yazonze ba myugariro ba Jali Transport Ltd, atangira kurema uburyo bwinshi bwavuyemo igitego ku munota wa 55, umukino ushyuha kurushaho.
Wahise utangira gukinirwa hagati mu kibuga, amakipe yombi ntiyagera imbere y’izamu cyane. Nubwo nta buryo buremereye bwabonekaga ariko, amahirwe amwe Nshimiyimana yongeye kubona yacenze ba myugariro asigarana izamu wenyine atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 81.
Ku munota wa mbere w’inyongera ni bwo Real Estate Ltd yabonye penaliti yatewe na Asumani, ayishyira mu izamu, umukino urangira ari ibitego 3-2.
Jali Transport Ltd yatwaye igikombe yahawe igikombe ndetse na sheki y’ibihumbi 500 Frw, Real Estate yatsinzwe ihabwa ibihumbi 300 Frw.
Abasiganwe ku maguru, metero 100, bahembwe ibihumbi 100 Frw, abari muri metero 1200 bahembwa ibihumbi 150 Frw mu gihe mu 2400 bahawe ibihumbi 200 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa Jali Investment Limited, Col. Twahirwa Louis Dodo, yavuze ko ibi bikorwa bibaha imbaraga zo gutegura n’ibindi bishobora kuzavamo n’ikipe ikomeye.
Yagize ati "Ni irushanwa ryagenze neza. Abakinnyi basabanye cyane ndetse mwabonye ko hari n’abakinnyi beza. Turi kureba ko nk’uko mbere twahoze dufite ikipe, noneho twazaganira tukareba ko hagaruka indi ishingiye kuri Jali Investment."
Jali Investment Limited ikubiyemo ibigo byose, iri mu bikorwa by’Urugaga Mpuzamashyirahamwe rwa Koperative yo Gutwara Abantu n’Ibintu mu Rwanda, RFTC.
Habanje amarushanwa yo kwiruka, habanza abayobozi muri ibi bigo birukaga mu rwego rwo kwishimisha
Nshimiyimana Janvier yabaye uwa mbere mu kwiruka metero 100 atsinda ibihumbi 100 FRW
Janvier Nshimiyimana wagaragaje ubuhanga ndetse aba ariwe utsindira ibitego 3 Jali Transport
Ishimwe Emmanuel wegukanye metero 1200 na 2400 mu bagabo batarengeje imyaka 39
11 Jali Real Estate Ltd yabanje mu kibuga
11 Jali Transport yabanje mu kibuga
Umuyobozi w’Inama Nkuru ya Jali Investment Ltd, Nsengiyumva François n’Umuyobozi Mukuru wa Jali Investment Ltd, Col. TWAHIRWA Louis Dodo, ni bo batangije uyu mukino ku mugaragaro
Clement witwaye neza mu kibuga hagati ku ruhande rwa Jali Transport
Umuyobozi mwiza ni utanga urugero !Twahirwa Innocent, MD wa Jali Transport na we yasiganwe muri Metero 2400
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>