MU MAFOTO 400:Ibihumbi byitabiriye ibirori byo kwishimira ifungurwa ry’imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda

Ibihumbi by’abaturage bo muri Kabale muri Uganda ndetse n’abanyarwanda bamwe bari baturutse no mu turere duturanye na Kabale bitabiriye ibirori byo kwishimira ifungurwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda (Gatuna na Cyanika) byateguwe na Gen Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023.

Ibikorwa byaranze ibi birori birimo umukino w’umupira w’amaguru wa gicuti wahuje abatoranyijwe mu Ntara ya Kigezi (Kigezi Select) na Gicumbi FC ku kibuga cy’ishuri ryisumbuye rya Kigezi mu Karere ka Kabale.

Uyu mukino wabaye ku wa kabiri tariki 18 Mata 2023 ukanakurikiranwa na Gen. Muhozi, warangiye Kigezi Select itsinze kuri Penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Muhoozi n’itsinda ry’abamuherekeje babanje umupaka wa Gatuna mu rwego rwo kwihebera n’amaso ko ufunguye.

Hakurikiyeho ibirori byari bifite insanganyamatsiko igira iti ’Rukundo egumeho’.

Ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana nibyo bikorwa byabanje nyuma yo kuhagera kwa Gen. Muhozi ndetse no kuririmbwa kw’indirimbo z’ibihugu byombi.

Gen. Muhoozi ubwo yari afashe ijambo, yabanje gushimira abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ahamya ko bakoze igikorwa cyiza cyo kongera kubyutsa umubano wanatumye imipaka ihita ifungurwa.

Ahamya ko uretse u Rwanda na Uganda, nta n’ikindi gihugu bifuza ko cyafata icyemezo cyo gufungira ikindi imipaka.

Ikindi Gen. Kainerugaba yavuze ko ibihugu byombi bifite byinshi bisangiye kandi byabigirira akamaro muri rusange.

Iki gitaramo cyarimo ubusabane hagati y’abaturage bo ku mpande zombi yaba u Rwanda no muri Uganda cyari cyanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abaturutse mu Rwanda barimo n’Umuyobozi ushinzwe Iperereza rya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

Abahanzi benshi baturutse mu Rwanda no muri Uganda, barimo Massamba Intore, Jose Chameleone, Weasel, Bwiza, King James, Kenny Sol n’abandi banyuranye basusurukije abitabiriye ibi birori .

Muri Werurwe 2022, Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, uherereye mu Karere ka Gicumbi, wongeye gufungurwa ku mugaragaro nyuma y’imyaka itatu ufunzwe, nyuma y’ibiganiro bitandukanye hagati y’ibihugu byombi byashyigikiwe na Gen. Muhozi Kainerugaba.

Abanyarwanda batuye mu turere duturiye umupaka bari batumiwe muri ibi birori

Abayobozi mu Ngabo na Polisi bo mu Rwanda nabo bari batumiwe muri ibi birori

Amatsinda atandukanye yibumbiye muri MK Movement yari yaje guha ikaze Gen. Muhozi bita Chairman wabo

Ubwo Gen. Muhozi yahageraga, yakiriwe n’imbaga

Yashimiye abanyarwanda bitabiriye ubutumire bwabo

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo