MU MAFOTO 300: Shinning FA mu ’bicu’ bishimira ibikombe begukanye muri ’Kigali Youth Football Tournament’

Shinning FA yegukanye ibikombe bibiri mu byakinirwaga mu irushanwa ’Kigali Youth Football Tournament’ ryateguwe na Shining Football Academy ifatanyije na Gasogi United baterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Ni irushanwa ryasojwe ku mugoroba wo ku wa 12 Nzeri 2022 muri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

’Kigali Youth Football Tournament’ ryatangiye ku ya 19 Kanama 2022 ryitabirwa n’amakipe asaga 120 yo mu byiciro bine by’imyaka y’abatarengeje 11, 13 na 15 na 20.

Iri rushanwa ryashyizweho mu rwego rwo gutyaza impano y’umupira w’amaguru muri iki gihe cy’ibiruhuko by’amashuri ryahuje amakipe yo mu turere twose tugize umujyi wa Kigali, aho abo muri buri cyiciro cy’imyaka bari bagabanyijwe mu matsinda umunani, nyuma bagenda bakuranwamo kugeza ku mikino ya nyuma.

Muri iri rushanwa, amakipe yose yari yemerewe gukinisha umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga ashaka, ariko nta mukinnyi wari wemerewe gukinira amakipe abiri atandukanye nk’uko amategeko yashyizweho n’abateguye irushanwa yabivugaga.

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa, imikino yarebwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, Kakooza Charles ’KNC’ uyobora Gasogi United, Visi Perezida wa mbere wa Police FC - RTD ACP Bosco Rangira, Adel Abderahman utoza Gasogi United, Nkotanyi Ildephonse uyobora Shining FA n’abandi bafite amazina akomeye muri Siporo.

Abatarengeje imyaka 20 bakinaga iminota 90 nk’uko bisanzwe, mu gihe iminota y’umukino ku makipe y’abatarengeje imyaka 15 yakinwaga ari 70’ igabanywamo ibice bibiri naho abatarengeje imyaka 13 bakinaga iminota 60, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11 ho bagakina iminota 20.

Mu gusoza irushanwa, hahembwe amakipe atatu ya mbere muri buri cyiciro, hanahembwa abakinnyi batatu muri buri cyiciro : Uwitwaye neza (Best player), Uwatsinze Ibitego byinshi (Top Scorer) n’umunyezamu wakinnye neza kurusha abandi (Best Goal Keeper).

Ikipe ya mbere yahabwaga igikombe n’amafaranga na n’imipira 2 yo gukina, iya kabiri igahabwa umupira umwe n’amafaranga naho iya gatatu igahabwa umupira n’amafaranga.

Mu batarengeje imyaka 15 na 13, ku ikipe yatwaye igikombe hiyongeragaho imyambaro y’ikipe (Jersey 18).

Umunyezamu mwiza yahembwaga Gant n’umudali naho umukinnyi mwiza n’uwatsinze byinshi agahabwa inkweto n’umudali.

Rubingisa Pudence uyobora umujyi wa Kigali, yashimiye Gasogi United na Shining FA bateguye irushanwa kuko ’Ryatanze umusaruro’ anavuga ko umujyi wa Kigali wakuyemo umukoro wo kwagura ibikorwa by’amarushanwa mu mikino y’abakiri bato ndetse ku buryo azajya abaho no mu bihe byo kwiga, atari mu gihe cy’ibiruhuko gusa.

KNC uyobora Gasogi United yavuze ko ari igihe cyiza cyo gutegura amarushanwa menshi kandi akagenda neza kuko mu bigaragara hari abanyempano benshi. Yashimangiye ko mu minsi iri imbere hazatangira irushanwa rivuguruye rya ’Kigali League’ rizazamura impano z’abakiri bato.

KNC kandi yashimiye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwagaragaje ubushake bwo gufasha amarushanwa nk’aya.

Uko ibihembo byatanzwe muri rusange:

Abatarengeje imyaka 11

Umunyezamu mwiza: Hirwa Mugisha Arnold (Gikondo)

Uwatsinze ibitego byinshi:Cyusa Hirwa Bertin 12 goals (Petit Prince)

Umukinnyi witwaye neza :Niyonizeye Joseph (Shining)

Ikipe yabaye iya gatatu :Shining FA
Ikipe yabaye iya kabiri Centre de Gikondo B
Ikipe yatwaye igikombe:Centre de Gikondo A

Abatarengeje imyaka 13

Umunyezamu mwiza: Kajabo Rulinda Patient (Aspor)

Uwatsinze ibitego byinshi: Rubona David (Shining )

Umukinnyi witwaye neza: Munezero Chris (Shining)

Ikipe yabaye iya gatatu :Future Generation
Ikipe yabaye iya kabiri :Leo Foundation
Ikipe yatwaye igikombe :Aspor

Abatarengeje imyaka 15

Umunyezamu mwiza: Kwizera (Shining)

Uwatsinze ibitego byinshi: Ngabonzi Eugene watsinze ibitego 11 (Shining)

Umukinnyi witwaye neza: Rutikanga Nyatanyi Ivan luc (Shining)

Ikipe yabaye iya gatatu :Leo Foundation
Ikipe yabaye iya kabiri :Legacy FA
Ikipe yatwaye igikombe :Shining FA

Abatarengeje imyaka 20

Umunyezamu mwiza: Mugisha Christian (Shining)

Uwatsinze ibitego byinshi:Ishimwe Claude "Shakili" watsinze ibitego 14 (Shining)

Umukinnyi witwaye neza: Ingabire Christian (Ijabo Ryawe Rwanda)

Ikipe yabaye iya gatatu :Cadette Foundation
Ikipe yabaye iya kabiri :Ijabo Ryawe Rwanda
Ikipe yatwaye igikombe :Shining FA

Habanje umukino w’abatarengeje imyaka 20 wahuje Ijabo ryawe Rwanda na Shinning FA

Shining FA niyo yegukanye igikombe mu batarengeje imyaka 20

Ishimwe Claude Shakili watsinze ibitego 14 mu batarengeje imyaka 20

Bakoze Fair Play

Hakurikiyeho imikino ya nyuma mu batarengeje imyaka 11, 13 na 15

Bishimira gutwara igikombe

Umuyobozi wungirije wa Police FC, Rtd ACP Rangira Jean Bosco, Nkotanyi washinze Shinning FA, KNC n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa babanje gusuhuza abakinnyi bakinnye umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 15 wahuje Leagacy FC na Shinning FA wananyuze kuri TV1

11 Shinning y’abatarengeje imyaka 15 yabanje mu kibuga

11 Legacy y’abatarengeje imyaka 15 yabanje mu kibuga

Wari umukino uryoheye ijisho

Kuko umukino warangiye zinganya, bakijijwe na Penaliti, Shinning FA yegukana intsinzi

Shinning bishimira intsinzi.... n’abandi bana bose bo muri iri shuri ry’umupira baje kwifatanya na bagenzi babo

Ibihembo binyuranye byari byateganyirijwe amakipe yahize ayandi
n’abakinnyi ku giti cyabo

Ababyeyi babyuranye bari baje gushyigikira abana babo

Nkotanyi washinze Shinning Stars ari nayo yateguye iri rushanwa ifatanyije na Gasogi United n’Umujyi wa Kigali

KNC yashimiye abakoze ibishoboka byose ngo iri rushanwa ribeho ndetse rinagende neza

KNC yahaye umuyobozi w’Umujyi wa Kigali impano y’umupira wa Gasogi United

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko nta kabuza iri rushanwa rizakomeza kubaho kandi atari mu gihe cy’ibiruhuko gusa

Hatanzwe ibihembo bitandukanye haba ku makipe ndetse n’abakinnyi ku giti cyabo

Shinning y’abari munsi y’imyaka 20 bishimira igikombe

Shinning y’abatarengeje imyaka 15 ishyikirizwa igikombe

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo