MU MAFOTO 300: Rayon Sports yatsinzwe na Police FC ikomeza kuva ku gikombe

Police FC yatsinze Rayon Sports ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 25 ikomeza gusa n’ijya kure y’igikombe.

Rayon Sports ni yo yari yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23, ni umukino wabereye kuri Stade ya Muhanga.

Yari ifite amahirwe yo gutsinda uyu mukino ubundi ikaba yahita ifata APR FC ya mbere yari itarakina umukino wa yo na Bugesera uba kuri iki cyumweru.

Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 15 gitsinzwe na Danny Usengimana, Paul Were yaje kucyishyura ku munota wa 23.

Ku munota wa 25, Hakizimana Muhadjiri yatsindiye Police FC igitego cya kabiri cyaje kwishyurwa na Musa Esenu ku munota wa 27. Amakipe yombi yaje kujya kuruhuka ari 2-2.

Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko bikomeza kugorana.

Ku munota wa 82 Ntirushwa Aime yatsindiye Police FC icya 3, Kayitaba Jean Bosco yaje gushyiramo agashinguracumu ku munota wa kabiri w’inyongera. Umukino urangira ari 4-2.

Undi mukino AS Kigali yatsinze Mukura VS 1-0.

Kugeza ubu APR FC ni yo ya mbere n’amanota 49, Kiyovu Sports ifite 47, Rayon Sports ikagira 46.

Gahunda y’umunsi wa 25

Ku wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023

Gorilla FC 1-1 Sunrise FC
Rutsiro FC 0-1 Rwamagana City

Ku wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023

Rayon Sports 2- 4 Police FC
AS Kigali 1-0 Mukura VS
Marines FC 4-1 Musanze FC

Ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2023

APR FC vs Bugesera FC
Etincelles FC vs Gasogi United
Espoir FC vs Kiyovu Sports

11 Police FC yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rulisa niwe wayoboye uyu mukino

Rutanga Eric, kapiteni wa Police FC yahuraga na Rayon Sports yigeze kunyuramo ndetse nayo akayibera kapiteni

Ojera Joackim witwaye neza cyane ku ruhande rwa Rayon Sports

Bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Dany Usengimana

Muhadjili Hakizimana yishimira igitego yinjije kuri Penaliti

Musa Esenu bamupfuka nyuma yo kwishyura igitego cya kabiri atsindishije umutwe akagongana na myugariro wa Police , Moussa Omar

Kuri uyu mukino, abafana ba Rayon Sports ntibari benshi cyane nkuko bisanzwe

Haringingo Francis ntiyumvaga ibyo abasore be bari gukina

Igice kirangiye, abakinnyi ba Rayon Sports basubiye mu rwambariro bakora inama

Rutonesha Hesbon witwaye neza mu kibuga hagati

Twagirayezu Amani wasimbuye Hakizimana Adolphe ku munota wa 37 nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune

ACP (rtd) Bosco Rangira Visi Perezida wa Mbere wa Police FC

ACP Yahya Mugabo Kamunuga, umuyobozi wa Police FC

Mashami Vincent wahinduye amateka muri Police FC, biba ubwa mbere iyi kipe itsinze Rayon Sports ibitego 4

Rujugiro yabyiniraga ku rukoma

Ku rundi ruhande, Rwarutabura yari yihebye

Bishimira igitego cya 4 cyatsinzwe na Kayitaba Bosco winjiye asimbuye

Mukuru na Murumuna ! Rutanga Eric na Ntarengwa Aimable (Team Manager wa Police FC) bahuriye mu ikipe imwe

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo