Musanze FC yanyagiye Etoile de l’Est 4-1 ihita iyobora ku mwanya wa mbere ku urutonde rw’agateganyo ku munsi wa mbere wa Rwanda Premier League, iba ikipe ya mbere ibikoze nyuma y’aho hatangijwe League mu Rwanda .
Wari umukino w’umunsi wa mbere wa Rwanda Premier League kuri aya makipe yombi wabaye kuri iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2023 kuri Stade ya Ngoma guhera saa cyenda z’amanywa.
Ikipe ya Musanze FC yatangiye neza uyu mukino wabereye kuri stade ya Ngoma byaje gutanga umusaruro ku munota wa 21 igitego cyatsinzwe na Peter Ogblover wanyuze muri iyi kipe ya Etoile de L’ Est, bakibaza ibibaye Peter yongeye kubatsinda igitego ku munota wa 32 w’umukino kiba icya 2 cya Musanze FC.
Ku munota wa 38 Etoile yabonye igitego kuri coup franc amakipe yombi ajya mu kiruhuko Musanze FC iyoboye n’ibitego 2-1.
Musanze FC yaje mugice cya kabiri ishaka kongera umubare w’ibitego binyuze kuri Methabo bakunze kwita Keita yaje kubona igitego cya 3, bidatinze Pacifique waje asimbuye mu mukino aza gushyiramo agashyinguracumu, umukino urangira Musanze FC inyagiye Etoile de L’ Est ibitego bine kuri kimwe.
Nyuma y’uyu mukino, Musanze FC yahise igira amanota 3 , izigama n’ibitego 3. Peter, rutahizamu wayo na we yatangiranye ibitego 2 aba ariwe urusha abandi bakinnyi gutaha izamu ku munsi wa mbere wa Rwanda Premier League.
Ku munsi wa Kabiri wa shampiyona Musanze FC izakira ikipe ya Bugesera FC kuri sitade Ubworoherane tariki 27 Kanama 2023.
Uko indi mikino y’umunsi wa mbere yagenze
#RPL #MatchDay1 Results
– Police FC 2-0 Sunrise FC
Didier[P]76’,Abedi 81’
– Etincelles FC 1-1 Gorilla FC
Ibrahim 41’|Adeshola[P]10’
– Amagaju FC 1-1 Mukura VS&L
Raplay 1’| Cédric 54’
– Etoile de l’Est 1-4 Musanze FC
Inimest 38’|Agblevor 21’ & 36’,Lethaba 57’,Paccy 79’
– AS Kigali 1- 0 Bugesera FC
Antoine Domminique