Mu MAFOTO 300: Ibyishimo bisendereye by’Aba-Rayon nyuma yo gutsinda AS Kigali

Igitego cya Mael Dindjek ku munota wa 35, cyaraye gifashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona watanze ibyishimo ku bakunzi b’iyi kipe batari bake kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatandatu.

Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports igeza amanota 41 ku mwanya wa gatatu w’urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona mu gihe hasigaye imikino itandatu.

Abakunzi ba Rayon Sports bari i Nyamirambo, bagaragaje akanyamuneza kadasanzwe ubwo umukino wari urangiye ndetse abayobozi bayo barangajwe imbere na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, bajya gukomera amashyi hamwe n’abakinnyi.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, ni umwe mu bari bitabiriye uyu mukino. Yasangije amashusho abamukurikira kuri Twitter, umuhungu we ahetswe ku rutugu na rutahizamu wa Rayon Sports, Manace Mutatu Mbedi.

Aya mashusho yayakurikije amagambo agira ati “Mwishyuke Rayon Sports kandi mwakoze cyane ku buryo mwatwakiriye neza kuri Stade i Nyamirambo. Umuhungu wagize isabukuru natwe twese twishimiye umukino n’ibirori bya nyuma yawo! #Gikundiro.”

Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza kuko wari umukino wa gatatu wikurikiranya ibona intsinzi ndetse ikaba iheruka gusezerera Musanze FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Gikundiro izasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 26 Mata saa Kumi n’ebyiri, ubwo izaba yakiriye Bugesera FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro uzabera kuri Stade ya Kigali.

Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji Youssuf

Muhire Jean Paul wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports

Muhirwa Prosper wigeze kuba Visi Perezida wa Rayon Sports

Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC (iburyo)

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yari yaje kuyishyigikira

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry

Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis

Umusifuzi Uwikunda Samuel ari mu barebye uyu mukino

Umutoza Cassa Mbungo Andre yari yaje kureba Rayon Sports yatoje

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yashimishijwe n’uburyo Rayon Sports yabakiriye ku mukino

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo