MU MAFOTO 300: Akarasisi k’Aba-Rayon kuva i Kigali kugera i Rubavu ku mazi!

Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ukwakira 2022, abafana ba Rayon Sports berekeje i Rubavu ku bwinshi kugira ngo bajye gishyigikira ikipe yabo yari yakiriwe na Marines FC mu mukino w’Umunsi wa kane wa Shampiyona

Kuva i Kigali kugera i Rubavu no ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, Aba-Rayon bari bafite akanyamuneza bagiye gushyigikira ikipe yabo ngo ibone amanota atatu.

Ntabwo yabatengushye kuko yabigezeho itsinda Marines FC ibitego 3-2.

Desire Mugisha wa Marines FC, wabonye ikarita itukura ku munota wa 39, ni we wafunguye amazamu ku munota wa 12.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Mbirizi Eric ku munota wa 27, Leandre Onana atsinda icya 2 ku munota wa 42 ashyiramo n’icya 3 ku munota wa 57, ni mu gihe Gitego Arthur ku munota wa 83 yatsindiye Marines igitego cya kabiri.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 12 ndetse ntiratakaza inota na rimwe.

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo