AS Kigali yaraye isubiriye APR FC ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, iyitwara igikombe kiruta ibindi mu Rwanda cya Super Cup 2022 nyuma yo kuyitsinda penaliti 5-3 ubwo amakipe yombi yari amaze kunganya ubusa ku busa mu minota 120 yakiniwe i Nyamirambo ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama 2022
Muri uyu mukino wari wahuje APR FC yatwaye Shampiyona ya 2021/22 na AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro cya 2022, nta buryo bukomeye bugana mu izamu bwabonetse mu minota 25 ibanza.
Ku munota wa 27 Manishimwe Djabel yazamukanye umupira yubura amaso awuhereza mu kirere Niyibizi Ramadhan wigaragaje muri uyu mukino maze agerageza guhindukira agana mu izamu akorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina na Niyonzima Haruna, umusifuzi atanga penaliti.
Iyi penaliti yabanje kutemerwa n’abakinnyi ba AS Kigali yahawe Byiringiro Lague ngo ayitere ariko ayitera mu maboko y’umunyezamu Ntwari Fiacre wayikuyemo akanagumana umupira, igice cya mbere kitabayemo ibintu byinshi kirangira ari 0-0.
Ku munota wa 56 Haruna Niyonzima ku ruhande rw’ibumoso imbere, yahererekanyije umupira neza na Kalisa Rachid ariko awusubiza kapiteni Haruna akata agapira kashyizweho umutwe na Shaban Hussein ahita aroba umunyezamu Ishimwe Pierre ariko umupira awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 68 kapiteni Manishimwe ku mupira wari uturutse kuri Mugunga Yves wagize umukino mwiza, yateye ishoti adahagaritse ariko umupira ujya hejuru gato y’izamu rya Ntwari Fiacre.
Ku munota wa 77 Niyonzima Olivier Sefu ku mupira yari ahawe na Haruna Niyonzima, yakorewe ikosa inyuma y’urubuga rw’amahina iburyo havamo kufura yatewe na Haruna Niyonzima witwaye neza cyane cyane mu gice cya kabiri maze Shaban Hussein ashyiraho umutwe ariko umupira uca hejuru y’izamu gato.
Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 hahita hongerwaho iminota 30 y’inyongera na yo irangira ntawe ushoboye gutsinda igitego, hahita hitabazwa penaliti AS Kigali itwara igikombe cya Super Cup 2022 itsinze APR FC kuri penaliti 5-3 kuko myugariro Ishimwe Christian yahushije penaliti ku ruhande rwa APR FC.
Penaliti za AS Kigali zinjijwe na Haruna Niyonzima, Bishira Latif, Rugirayabo Hassan, Ahoyikuye Jean Paul na Ndacyayisenga Ally. Abatsinze iza APR FC ni Omborenga Fitina, Ishimwe Fiston na Ruboneka Jean Bosco.
Ni ku nshuro ya gatatu AS Kigali itwaye igikombe cya Super Cup nyuma yo kugitwara mu mwaka wa 2019 itsinze Rayon Sports no mu 2013 nabwo itsinze Rayon Sports.
Ni nshuro ya gatatu yikurikiranya AS Kigali itsinze APR FC kuko yari yayitsinze ibitego 2-0 muri Shampiyona na 1-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, yombi yabaye muri Kamena.
Abakinnyi amakipe yombi yabanje mu kibuga:
APR FC: Ishimwe Pierre, Niyomugabo Claude, Omborenga Fitina, Niyigena Clement, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Niyibizi Ramadhan na Mugunga Yves.
AS Kigali: Ntwari Fiacre, Dusingizimana Gilbert Rugirayabo Hassan, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Niyonzima Olivier Seif, Kakule Mugheni Fabrice, Niyonzima Haruna, Kalisa Rashid, Shabani Hussein Tchabalala na Man Ykre.
Tuyisenge Jacques wahoze ari Kapiteni wa APR FC yabanje kujya gusuhuza abo bakinanaga
Abatoza ba APR FC bavuye gusuhuza abafana bari bicaye ahadatwikiriye
Umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo Andre asuhuzanya na Adil Erradi wa APR FC
Igikombe cyahataniwe cyazanywe imbere y’abasifuzi
Umukobwa wazanye igikombe cya Super Cup ku kibuga
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Igikombe cyajyanywe mu myanya y’icyubahiro
Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel na Haruna Niyonzima wa AS Kigali
Umutoza Adil Erradi na Cassa Mbungo na bo bahamagawe n’abasifuzi barangajwe imbere na Twagirumukiza Abdul Karim
Hari kandi n’abanyezamu; Ishimwe Jean Pierre wa APR FC na Ntwari Fiacre wa AS Kigali
Abasifuzi bifotozanya n’abakapiteni b’amakipe yombi
Intebe y’abatoza ba APR FC
Abasimbura ba APR FC
Cassa Mbungo utoza AS Kigali hamwe na Mbarushimana Shabani umwungirije
Abasimbura ba AS Kigali
Shabani Hussein Tshabalala ni we wari ku busatirizi bwa AS Kigali
Tshabalala agerageza gucenga Niyigena Clement
Man Ykre ahanganiye umupira na Omborenga Fitina
Byarangiye Ykre atwaye umupira
Mugheni Kakule Fabrice ukina hagati mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali
Kalisa Rachid ahanganiye umupira na Niyibizi Ramadhan bahoze bakinana
Tshabalala arenza umupira ubwo yari asatiriwe na Omborenga Fitina
Haruna Niyonzima asobanuza umusifuzi wo ku ruhande nyuma yo gutanga penaliti
Umusifuzi yabanje kwandika ikarita yahawe Haruna
Haruna ati "Buriya ririya ni ikosa rikwiye penaliti?
Undi ati ’genda ibyo nasifuye nari nabibonye’
Byiringiro Lague yitegura gutera penaliti ya APR FC
Lague yateye umupira ugendera hasi
Umunyezamu Ntwari Fiacre akuramo penaliti ya Lague
Umupira ntiyawukomeje ariko ahita awukurikira
Ntwari Fiacre yisubiza umupira wa penaliti yatewe na Lague
Bishira Latif yabaye uwa mbere waje gushimira Fiacre
Kwitonda Ally na we yaje kumushimira ati "Ni ukuri uraturokoye"
Man Ykre ukomoka muri Cameroun yakiniraga mu ruhande
Buregeya Prince ahunza umupira Tshabalala
Manishimwe Djabel ahanganye na Rugirayabo Hassan
Cassa Mbungo yereka abakinnyi ba AS Kigali uko bakina
Kalisa Rachid agerageza kwambura umupira Mugisha Bonheur na Ruboneka Bosco ba APR FC
Bonheur yahise awegeza imbere aranuwutwara ariko bavuga ko hari habaye ikosa
Kalisa Rachid atera umubwira ubwo yari ahagararanye na Haruna Niyonzima
Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis
Nkusi Edmond ushinzwe iterambere rya ruhago muri FERWAFA
Hon Bugingo ari mu bari baje kureba uyu mukino
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry
Gasana Francis akomera amashyi abakinnyi ba AS Kigali kubera uko bari bakinnye
Kone Lottin wasinyiye AS Kigali ku Cyumweru areba uko bagenzi be bari kwitwara
Nshimiye Joseph ategereje ko AS Kigali ibona igitego
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, areba uko ikipe ye iri kwitwara mu kibuga
Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel Matiku
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen Kabarebe James, yari yaje gushyigikira APR FC abereye Umuyobozi w’Icyubahiro
Team Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent
Manishimwe Djabel yasimbuwe na Ishimwe Fiston ku ruhande rwa APR FC
Juma Lawarence wasimbuye Kalisa Rachid ku ruhande rwa AS Kigali
Niyigena Clement atera umupira imbere
Niyonzima Olivier Seif ahagarika Ishimwe Anicet
Niyonzima Haruna ahanganiye umupira na Niyomugabo Claude
Seif ari mu bakinnyi bigaraje muri uyu mukino
Ishimwe Fiston yafashije APR FC kurushaho gusatira nubwo ntacyo byatanze
Haruna Niyonzima yongeye kwerekana ko umupira uri mu maraso ye
Cassa Mbungo ategereje ko ikipe ye itsinda
Ndikumana Landry ategurwa mbere yo kujya mu kibuga
Landry yasimbuye Kakule
Umutoza Frank Ouna wa Musanze FC na Team Manager Imurora Japhet bareba APR FC bazahura ku munsi wa mbere wa Shampiyona
Haruna Niyonzima ahanganye na Mugisha Bonheur
Umukino ujya kurangira hongereweho iminota itatu. Umusifuzi wa kane yari Ruzindana Nsoro
Mugisha Gilbert agerageza gucenga Ahoyikuye Jean Paul Mukonya
Niyonzima Olivier Seif atwara umupira Bizimana Yannick
Mu minota y’inyongera, abafana ba APR FC bari bifashe nk’abaje mu misa
Bizimana Yannick atwara umupira Kwitonda Ally
Bishira Latif yarahagobotse awukuraho
Ishimwe Christian ahanganiye umupira na Ahoyikuye Jean Paul bahoze bakinana
Umusifuzi Twagirumukiza yongeye guhamagaza abakapiteni mbere yo gutera za penaliti
Cassa Mbungo na Adil Erradi baganira
Penaliti yatewe na Ishimwe Christian yagiye hejuru y’izamu
Rugirayabo Hassan yateye penaliti yihuta bivugisha benshi
Umunyezamu wa APR FC Ishimwe Jean Pierre ntiyashoboye gukuramo penaliti ya nyuma yatewe na Kwitonda Ally
Ally yahise yiruka ajya kwishima
Bagenzi be bahise bihutira kumwiyungaho ngo bishimire Igikombe begukanye
AMAFOTO: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>