Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere yitegura ’saison’ ya 2022/2023 yari yiganjemo abakinnyi b’abanyarwanda.
Ni imyitozo yatangiye saa cyenda n’igice, iyoborwa na Haringingo Francis nk’umutoza mukuru na Rwaka Claude umwungirije.
Imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu yibanze ku yo kubongerera ingufu no kureba uko bavuye mu biruhuko bahagaze ndetse bakora no ku mupira iminota mike.
Ni imyitizo yakozwe n’abakinnyi biganjemo abashya b’abanyarwanda kuko abenshi b’abanyamahanga b’iyi kipe bakiri mu biruhuko, bikaba byitezwe ko bazatangira imyitozo mu cyumweru gitaha.
Mu bakinnyi bategerejwe mu cyumweru gitaha harimo Onana Leandre Willy Essombe, Musa Esenu, Samuel Ndizeye. Osalue Rapfael biteganyijwe ko atangira imyitozo kuri uyu wa Gatandatu.
Ngendahimana Eric we ntiyakoranye n’abandi kuko yasabye uruhushya rwo kujya gukemura ibibazo byo mu muryango.
Ibikombe 2!
Nyuma y’iyi myitozo, Haringingo Francis Christian, yavuze ko ashaka kuzegukana Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro.
Umutoza Haringingo watangiye akazi nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports, yavuze ko yizeye ko abandi bakinnyi barimo abari mu makipe y’ibihugu byabo bazasanga bagenzi babo vuba mu gihe Ngendahimana Eric yasabye uruhushya kubera ibibazo byo mu muryango.
Ati “Imyitozo kuri njye navuga ko itari myiza cyane, ariko ntiyari mibi urebye abakinnyi baje, nasanze urwego rwabo rw’imbaraga ruri hasi no hagati na hagati. Ubu dufite akazi gakomeye mu cyumweru gikurikiraho, mwabonye ko twatangiye dukora ibizamini, tureba uko abakinnyi bahagaze. Ubu nanjye nagize igitekerezo, nabonye icyo gukora ku buryo mu kwezi gutaha twaba dufite ikipe ishobora gukina n’imikino ya gicuti.”
Agaruka ku bakinnyi bashya iyi kipe yaguze, Haringingo yavuze ko ataragira umwanya uhagije wo kubabona ariko akurikije uko asanzwe abazi, yizeye ko bazitwara neza.
Ati “Sindabona umwanya wo kubareba neza kuko uyu munsi twakoze ku mupira gake tugira ngo turebe uko bahagaze mu bijyanye n’imbaraga.”
Ku bijyanye n’intego afite muri uyu mwaka agiye gutozamo Rayon Sports, Haringingo yagize ati “Intego zanjye ni ugutwara ibikombe byose, ni ukuvuga icya Shampiyona n’icy’Amahoro.”
Yakomeje agira ati “Mu mwaka ushize twashoboye gukora ibishoboka byose ariko tubura igikombe habura gato. Nibwira ko ari inararibonye twagize. Urebye ikipe dufite, uburyo turi gukora, abakinnyi dufite n’abo tugiye kuzana ndizera ko intego zacu zishoboka.”
Haringingo amaze imyaka itanu muri Shampiyona y’u Rwanda aho yanyuze mu makipe arimo Mukura Victory Sports yahesheje Igikombe cy’Amahoro mu 2018, Police FC na Kiyovu Sports yaherukaga gufasha kuba iya kabiri muri Shampiyona.
Hakizimana Adolphe mu myitozo ya mbere ya Rayon Sports yitegura saison ya 2022/2023
Bonheur Hategekimana na we yitabiriye imyitozo ya mbere
Ishimwe Ganujuru Elia , myugariro w’i bumoso wavuye Bugesera FC yishimiye kugera mu Nzove ku nshuro ya mbere , biba akarusho ahaje adatembereye ahubwo akahaza nk’umukinnyi wa ’Murera’
Djamal Mwiseneza, Rwaka Claude na Haringingo Francis nibo bakoresheje iyi myitozo ya mbere
Haringingo yabanje kuganiriza abakinnyi intego zo muri iyi ’saison’...ati n’ubwo hari abandi bataraza, ariko uku tumeze gutya twajya mu kibuga tugakina....Yunzemo ati " Buri wese azabona umwanya wo gukina kandi abanje mu kibuga gusa ni ukubikorera..."
Uri i bumoso ni Claude, umwe mu ikipe y’abaganga ba Rayon Sports
Rutahizamu Prince Rudasingwa
Arsene Tuyisenge, rutahizamu uca ku ruhande wavuye muri Espoir FC
Ishimwe Patrick ukina mu kibuga hagati nka numero 8 cyangwa 10. Yavuye muri Heroes FC ndetse yari na kapiteni wayo
Kanamugire Roger na we ukina mu kibuga hagati , na we yavuye muri Heroes FC
Mugisha François ’Master’ ni umwe mu bagumye muri iyi kipe bitabiriye imyitozo ya mbere
Mitima Isaac na we ni umwe mu bagumye muri iyi kipe
Bahereye ku myitozo yo kongera ingufu
Haringingo mu kazi ke ka mbere nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports...yanyuze mu makipe arimo Mukura Victory Sports yahesheje Igikombe cy’Amahoro mu 2018, Police FC na Kiyovu Sports yaherukaga gufasha kuba iya kabiri muri Shampiyona
Ndekwe Felix wavuye muri AS Kigali na we yamaze gutangira akazi muri Rayon Sports
Myugariro w’i buryo Mucyo Didier...Na we yavuye muri Bugesera FC
Muvandimwe JMV yitabiriye umunsi wa mbere w’akazi
Iradukunda Pascal w’imyaka 17 niwe mukinnyi ukiri muto uri muri Rayon Sports...Ku munsi we wa mbere, abafana bari mu Nzove bakunze impano afite
Nyezamu Amani wavuye muri Bugesera FC
Bakoze imyitozo inyuranye
Arsene ati " Ubu Murera nayigezemo, nzanywe no kugaragaza uburyo ndi rutahizamu uhamye"
Uyu ni wa mwanya twahariye kwamamaza ibikorwa byanyu...Musanze Wine ni ikinyobwa udakwiriye kubura iwawe cyangwa ngo uve aho bicururizwa utayisomye ngo uyicurure
Abafana bari baje guha ikaze abakinnyi bashya no kongera kureba ikipe yabo wabonaga bakumbuye cyane
Ryoherwa n’aya mafoto ariko na Musanze Wine ikugere ku nyota
Akazi katangiye
Bakoze n’imyitozo yo gukora ku mupira
Haringingo ari kubigisha uko umukino we uba wubatse n’icyo abakeneyemo
Moses Niyonzima wa Kigali Today ntiyacitswe n’amafoto meza yaranze uyu munsi wa mbere w’imyitozo ya Rayon Sports
Yahavuye anyuzwe
Ndekwe mu kazi
Bagaragaje ubushake bwo gukorera ikipe ya Rayon Sports ...ufite umupira ni Ishimwe Patrick
PHOTO&VIDEO:RENZAHO Christophe