Rayon Sports yasezereye Bugesera FC muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 ku wa Kabiri, igiteranyo cy’imikino yombi kiba ibitego 3-0.
Ibitego bya Rayon Sports muri uyu mukino wabereye mu Bugesera byatsinzwe na Musa Esenu ndetse na Léandre Onana mu gice cya mbere.
Iminota 10 ibanza yihariwe na Rayon Sports ariko uburyo bukomeye bwabonywe na Kapiteni wayo, Muhire Kévin, ntiyabasha kububyaza umusaruro, umupira awutera hejuru y’izamu nyamara yarebanaga n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu.
Ku munota wa 13 ni bwo Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe n’Umunya-Uganda Musa Esenu ku mupira wari uvuye kuri Léandre Onana wakiniraga ibumoso.
Bugesera FC yatangiye kunyuzamo igasatira ishaka kwishyura, ariko uburyo bwageragejwe na Raphaël Osaluwe busubizwa inyuma na Nizigiyimana Karim Mackenzie witambitse umupira ukajya muri koruneri.
Muhire Kévin yahaye umupira Nizigiyimana Karim Mackenzie winjiye mu rubuga rw’amahina rwa Bugesera FC ku munota wa 34 anyuze ku ruhande, ahindura umupira wanyuze inyuma ya Musa Esenu na ba myugariro bari kumwe ugeze kuri Léandre Onana awuboneza mu rushundura. 2-0!
Amakipe yombi yasatiranye mu minota 30 yakurikiyeho mu gice cya kabiri, ariko Bugesera FC yashaka igitego cyane ihusha uburyo bw’umupira watewe na Muniru Abdul Rahman ugaca ku ruhande rw’izamu nyuma yo guherezwa na Nyandwi Théophile wagiye mu kibuga asimbuye.
Onana watsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports, yasimbuwe na Mael Dindjeke ku munota wa 78 ubwo abambara ubururu n’umweru bakoraga impinduka ya kabiri nyuma y’iya Nsengiyumva Isaac wasimbuye Kwizera Pierrot.
Bugesera FC yakinaga neza mu minota ya nyuma, yahushije ubundi buryo bwabazwe ku mupira watewe na Muhinda Brian ugakurwamo na Kwizera Olivier mu gihe Muniru yawusubijemo ugaca ku ruhande.
Ubwo umukino wari urangiye, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yagiye mu kibuga gushimira abakinnyi n’abatoza uburyo bitwaye mu gihe kandi yifatanyije na bo hamwe n’ibihumbi by’abafana bari baherekeje ikipe, mu kuririmba “Rayon ni wowe dukunda”.
Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports ikomeza muri ½ kizakinwa tariki ya 11 Gicurasi na 18 Gicurasi ndetse izahura na APR FC yasezereye Marines FC ku giteranyo cy’ibitego 21. Mu mukino wa ¼ wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatatu, Marines FC yatsinze APR FC igitego 1-0.
Undi mukino wo kwishyura wabaye ku wa Kabiri wasize AS Kigali isezereye Gasogi United ku giteranyo cy’ibitego 2-1 nyuma yo kunganyiriza 1-1 i Nyamirambo. Muri ½, AS Kigali izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Police FC na Etoile de l’Est ibyazo bizasobanuka ku wa Kane. Mu mukino ubanza wa ¼, abashinzwe umutekano batsindiye i Ngoma ibitego 2-1.
Amafoto & Video: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>