MU MAFOTO 200:Shema Fabrice yavuze impinduka zizaba natorerwa kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice,Umukandida rukumbi uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yavuze ko imwe mu migabo n’imigambi afite uko ikipe itwaye shampiyona y’icyiciro cya mbere izajya ihembwa miliyoni 80 Frw zivuye kuri 25 Frw.

Ibi Shema Fabrice yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, hanatangira ku mugaragaro kwiyamamaza mu matora ateganyijwe tariki 30 Kanama 2025.

Muri ibi bihembo, muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hazahembwa amakipe umunani ya mbere aho iya mbere izahembwa miliyoni 80 Frw, iya kabiri ihembwe 60 Frw , ikipe ya gatatu izahembwa miliyoni 40, iya kane ihembwe 30 Frw. Ikipe ya gatanu izahembwa miliyoni 25 Frw, iya gatandatu itware miliyoni 20 Frw, iya karindwi ihembwe miliyoni 15 Frw mu gihe iya munani izahembwa miliyoni 10 Frw.

Mu cyiciro cya kabiri hari hasanzwe hahembwa amakipe atatu, kuri iyi nshuro Shema Fabrice yatangaje ko natorwa hazajya hahembwa amakipe umunani naho. Iya mbere muri iki cyiciro izajya ihembwa miliyoni 25 Frw, iya kabiri ihabwe 20 Frw, iya gatatu ihembwe miliyoni 15 Frw mu gihe iya kane izajya ihabwa miliyoni 13 Frw. Iya gatanu izahembwa miliyoni 11 Frw, iya gatandatu ihabwe miliyoni 9 , iya karindwi ihembwe miliyoni 7 Frw mu gihe iya munani izajya ihabwa miliyoni 5 Frw.

Mu bagore hazajya hahembwa amakipe atandatu aho iya mbere izajya ihabwa miliyoni 20 Frw mu gihe mu cyiciro cya kabiri cy’abagore naho hazahembwa amakipe atandatu iya mbere igahabwa miliyoni 10 Frw. Muri rusange ibihembo byose bizatwara miliyoni 484 Frw.

Uretse iki kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kandi Shema Fabrice yagajeje imigabo n’imigambi yd ku bayobozi b’amakipe atandukanye mu Rwanda banayitangaho ibitekerezo.

Itsinda rizakorana na Shema rigizwe na Visi Perezida wa Mbere, Me Gasarabwe Claudine, uwa Kabiri ni Mugisha Richard , Komiseri ushinzwe Imari ni Nshuti Thierry, ushinzwe Amarushanwa ni Niyitanga Désiré.

Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore ni Gicanda Nikita, ushinzwe Amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert, naho Komiseri ushinzwe Imisifurire ni Hakizimana Louis.

Shema Fabrice watangiye ibikorwa byo kwiyamariza kuyobora FERWAFA

Me Gasarabwe Claudine, Visi perezida wa mbere uzaba ashinzwe imari n’ubutegetsi

Mugisha Richard, Visi Perezida wa kabiri uzaba ashinzwe tekiniki

Niyitanga Desire uzaba ari Komiseri ushinzwe amarushanwa

Nikita Gicanda uzaba ashinzwe umupira w’abagore

Komiseri ushinzwe Imari, Nshuti Thierry

Jado Castar, umuyobozi wa B&B FM yanyuzwe n’imigabo n’imigambi ya Shema Fabrice n’abo bazakorana

Tity Kayishema wa RBA abaza ikibazo

Shema Fabrice yatangaje ko azazamura ibihembo bihabwa amakipe yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore, aho mu bagabo bizagera kuri miliyoni 80 Frw

Karangwa Jules, CEO wa Rwanda Premier League

Kanamugire Fidele, Komiseri ushinzwe tekiniki n’itarerambere ry’umupira w’amaguru

Sam Karenzi washinze akaba n’umuyobozi wa SK FM

Shema Fabrice n’abo bazakorana

KNC yasabye komite nshya kutazarangwa n’amarangamutima kuko ngo ariyo asenya umupira. Gusa yashimye ko Shema Fabrice atangiye kare kubwira abagenerwabikorwa imigabo n’imigambi ye. Ngo mu gihe cyashize hari abamaraga igihe baranatowe bataranaganiriza ababatoye icyo baje kubakorera

Birungi John washinze akaba anayobora Vision FC yavuze ko ashimishijwe cyane n’imigabo n’imigambi ya Shema Fabrice. Mu myaka 17 amaze mu mupira w’amaguru mu Rwanda ngo nibwo bwa mbere yumvise imigabo n’imigambi ifatika

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo