MU MAFOTO 200:Rayon Sports yatsinze Bugesera mbere yo kwakira APR FC

Rayon Sports yatsindiye Bugesera FC iwayo, 1-0, mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona, ikomeza gusatira amakipe ari imbere.

Ku munsi w’ejo tariki ya 21 Gashyantare 2022, Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports ku munsi wa 18 wa Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru 2021-22

Umukino watangiye amakipe yombi agerageza gusatirana, ariko kwinjiza igitego bigakomeza kugorana, ku munota wa 31’ ku mupira wahinduwe na captain Kevin Muhire, Musa Essenu yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Igice cya mbere cyarangiye nta kindi gitego kibonetse

Mu gice cya kabiri ku munota wa 52’, Steven myugariro wa Bugesera yaje gukora umupira mu rubuga rw’amahina, Rayon Sports ihabwa penariti yatewe hanze na kwizera Pierrot, buba n’uburyo bwa nyuma iyi kipe yari ibonye.

Musa Essenu yatsinze igitego cya kabiri yikurikiranya muri shampiyona, Atera ikirenge mu cya Essomba Willy Onana André nk’abakinnyi ba Rayon sports bamaze gutsinda mu mikino 2 yikurikiranya muri uyu mwaka w’imikino.

Ubaye umukino wa 8 wikurikiranya Rayon Sports idatsindwa na Bugesera muri Shampiyona, Rayon Sports iheruka gutsindwa na Bugesera muri shampiyona kuya 21 Ukwakira 2017.

Tariki 26 Gashyantare 2022 nibwo Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umutoza mushya wungirije wa Rayon Sports Dan Ferreira yahise atangira akazi asimbuye Pedro wasubiye iwabo kurwaza umubyeyi we

Uko Igitego cya Esenu cyinjiye mu izamu

Kevin witwaye neza muri uyu mukino akanatanga umupira wavuyemo igitego

Salma Mukansanga uvuye mu gikombe cya Afurika niwe wasifuye uyu mukino

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yari yaherekeje abasore be mu Bugesera

Murangwa Eugene wigeze gukinira Rayon Sports yarebye uyu mukino


Gutsindwa birababaza....ukabura icyo ukora ukifata mapfubyi

Essenu mu kazi

Ndahiro Olivier , umubitsi wa Rayon Sports

Muvandimwe JMV yamaze kugaruka mu kibuga yambaye ’Mask’ irinda izuru yari yarakomeretse

Fair Play ! Nyuma y’umukino abarundi bakinira Rayon Sports bifotoranyije na Ndayiragije Etienne utoza Bugesera FC na we ukomoka mu Burundi

Umukino urangiye, abafana bashimiye abakinnyi bitwaye neza mbere yo guhura na mukeba ’APR FC’

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo