MU MAFOTO 200: Rayon Sports yahaye ibyishimo abakunzi bayo itsinda Musanze FC

Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatanu.

Benshi bari banyotewe no kubona abakinnyi bashya baguzwe na Rayon Sports muri iyi mpeshyi ndetse batangiye gukomera amashyi iyi kipe itozwa na Haringingo Francis kuva mu minota ya mbere ubwo umukino wabo wari utangiye basatira cyane Musanze FC.

Muri uyu mukino utegura umwaka mushya w’imikino, wari witabiriwe n’abafana batari bake, Rayon Sports ni yo yihariye umupira no gusatira mu minota 20 ibanza.

Iyi yabonetsemo uburyo bubiri bukomeye, ubwa mbere buba ishoti ryatewe na Essomba Willy Léandre Onana, umupira ushyirwa muri koruneri na Ntaribi Steven wasimbutse.

Onana yahushije kandi uburyo bwabazwe ku mupira yateye ugakorwaho n’umunyezamu Ntaribi bari basigaranye, ariko Musanze FC itabarwa na Dusabimana Jean Claude wahise ahagoboka akarenza umupira utararenga umurongo ngo ugere mu nshundura.

Umurundi Mbirizi Eric wageze i Kigali ku wa Kane, yagiriwe icyizere n’umutoza Haringingo Francis wamubanje mu kibuga. Nubwo nta myitozo yakoranye n’abandi, uyu mukinnyi yigaragarije abafana ba Rayon Sports ndetse hari ishoti yateye rica ku ruhande rw’izamu. Yakomewe kandi amashyi menshi ubwo yari asimbuwe mu gice cya kabiri.

Rayon Sports yakoze impinduka hakiri kare, Tuyisenge Arsène asimburwa na Iraguha Hadji nyuma yo kuvunika ku munota wa 33.

Amasegonda make nyuma y’izi mpinduka ni bwo Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Willy Léandre Onana warobye Ntaribi nyuma yo guherezwa na Musa Esenu.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri habaye impinduka eshanu ku ruhande rwa Musanze FC, Muhawenayo Gad, Niyonshuti Gad, Ben Ocen, Omondi Victor na Harerimana Obed basimbura Ntaribi Steven, Dusabe Jean Claude, Kwizera Jean Luc, Nyandwi Saddam na Munyeshyaka Gilbert.

Bavakure Ndekwe Félix uri mu bakinnyi bashya, yagerageje ishoti ashaka igitego cya kabiri cya Rayon Sports ariko umupira ujya hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Muhawenayo.

Musanze FC yahushije uburyo bwabazwe ku mupira wagoye Nishimiyimana Amran nyuma yo gutakazwa na Hategekimana Bonheur utawufatiye neza mu kirere ari mu rubuga rw’amahina.

Mu bihe bitandukanye by’igice cya kabiri, amakipe yombi yongeye gukora impinduka, Rayon Sports yaburaga abarimo Hakizimana Adolphe, Ngendahimana Eric, Rafael Osaluwe na Nishimwe Blaise bavunitse, ishyiramo abakinnyi benshi biganjemo abakiri bato.

Ibyishimo by’Aba-Rayon byafashe indi ntera ubwo Mbirizi Eric yahabwaga amashyi n’abafana asimbuwe na Iradukunda Pascal w’imyaka 17, winjiranye mu kibuga na Rudasingwa Prince ku munota wa 68.

Iradukunda bigaragarira amaso ko akiri muto bitewe n’indeshyo ndetse n’ibilo bye, yinjiye benshi bamwibazaho mu gihe ku mupira wa mbere yatanze mu ruhande rw’ibumoso, yakomewe amashyi menshi n’abafana ba Rayon Sports.

Amacenga yihariye y’uyu mwana wazamukiye muri Ingabire Football Academy, yatumye abafana ba Rayon Sports batwarwa ndetse bamukomeraga amashyi kuri buri kimwe yakoraga mu kibuga mu gihe abakinnyi ba Musanze FC banyuzagamo bakamukorera amakosa.

Habura iminota ibiri ngo 90 isanzwe irangire, Muvandimwe Jean Marie Vianney yateye umupira uteretse ukubita umutambiko w’izamu, mu gihe Muhawenayo akirwana no guhaguruka ngo awufate, ubonezwa mu izamu na Rudasingwa Prince washimangiye intsinzi ya Rayon Sports.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina undi mukino wa gicuti na AS Kigali yatsinze Gasogi United 1-0 kuri uyu wa Gatanu.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Hategekimana Bonheur, Nkurunziza Félicien, Ganijuru Ishimwe Elie, Ndizeye Samuel (c), Mitima Isaac, Mugisha François, Mbirizi Eric, Tuyisenge Arsène, Ndekwe Félix, Musa Esenu na Essomba Willy Onana.

Musanze FC: Ntaribi Steven, Nyandwi Saddam, Dusabimana Jean Claude, Lulihoshi Héritier, Muhire Anicet, Nshimiyimana Amran, Niyijyinama Patrick, Nsengiyumva Isaac, Munyeshyaka Gilbert, Kwizera Jean Luc na Dufitumufasha Pierre.

AMAFOTO: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo