Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yanyagiye Nyagatare WFC ibitego 16-0, Imanizabayo Florence atsindamo ibitego birindwi.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukuboza 2022 mu Nzove.
Igice cya mbere cyarangiye , Rayon Sports y’abagore imaze kwinjiza ibitego 9-0, mu gice cya kabiri binjiza 7.
Imanizabayo Florence yatsinzemo ibitego 7, Uwanyirigira Sifa atsinda ibitego 3, Gikundiro Scolastique atsinda ibitego 2.
Ibindi byatsinzwe na kapiteni Uwase Andersene, Uwiringiyimana Rosine, Nyiransengiyumva Dorice na Niyonkuru Chance. Bose bagiye batsinda kimwe.
Ni ku nshuro ya kabiri ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 16. Ibindi yari yabitsinze Gatsibo WFC mu mukino wa mbere bakinnye mu cyiciro cya kabiri. Umukino uheruka bari batsinze Kirehe FC 1-0 mu mukino wabereye mu Gisaka.
Mu mikino 3 imaze gukina, Rayon Sports y’abagore imaze gutsinda ibitego 33. Imanizabayo Florence amaze gutsindamo 13.
Rayon Sports imaze kugira amanota icyenda ku icyenda imaze gukinira. Mu itsinda rya kabiri irimo, Rayon Sports iri kumwe na Gatsibo WFC, Bridge WFC, Nyagatare WFC, Nasho SA, Ndabuc WFC n’Indahangarwa WFC.
Tariki 3 Mutarama 2023 nibwo Rayon Sports y’abagore izasura Nasho S.A .
Abasimbura ba Rayon Sports WFC
11 Nyagatare WFC yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
I bumoso hari Kana Ben Axella ushinzwe ’Marketing’ muri Rayon Sports naho i buryo ni Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC
Umunyezamu wa Nyagatare watsinzwe ibi bitego byose
Uwiringiyima Rosine bahimba Mbappe yatsinzemo igitego anatanga imipira itanu yavumo ibitego (assists)
Umuhoza Pascaline yari yagoye cyane abakinnyi ba Nyagatare WFC ariko aza kuvunikira muri uyu mukino
Songambele (wambaye umutuku) ukuriye ubukangurambaga mu bafana ba APR FC yari yaje kwihera ijisho uyu mukino
Manizabayo Florence wagoye cyane Nyagatare WFC akanabatsinda ibitego 7 wenyine
Gikundiro Scholastique, umwana ukiri muto wagaragaje ubuhanga muri uyu mukino akanatsindamo ibitego 2
Aho byabaga ngombwa , Rosine yabacengaga
Myugariro w’i buryo, Iradukunda Valentine
Uwamaliya Diane ukina mu kibuga hagati
Rosine, Gikundiro na Imanizabayo bose batsinze muri uyu mukino
Uwanyirigira Sifa watsinzemo ibitego 3
Eulade, umuganga wa Rayon Sports unafasha mu ikipe y’abagore
Umutoza w’abanyezamu, Rhamazan Nizeyimana
Umutoza wa Nyagatare WFC yatozaga, yabona ibindi byisukiranya akifata ku munwa
Nonde Mohamed utoza Rayon Sports WFC
Ineza Divine winjiye asimbuye...ni umwe mubo Rayon Sports yarwaniye na APR WFC ariko ahitamo gukinira Rayon Sports y’abagore
Bishimiye ibitego bararuha
Nubwo umukino wabaye mu masaha y’imvura, ntibyabujije abafana bamwe kuza gushyigikira Rayon Sports WFC...kwinjira byari 1000 FRW na 2000 FRW
Abakinnyi ba Rayon Sports WFC batakinnye uyu mukino bari baje gushyigikira bagenzi babo
Myugariro Uwase Andersene , kapiteni wa Rayon Sports WFC. Na we yatsinzemo igitego kimwe muri 16
Myugariro Niyonkuru Chance
Umuhoza Angelique wazonze Nyagatare hagati mu kibuga
Myugariro Araza Joselyne
Divine mu kazi
Gukura umupira kuri Imanizabayo biba bigoye
Bernadette Umwali niwe wayoboye uyu mukino
Imanizabayo watsinze ibitego 7 yahawe umupira
Sifa na we watsinze 3 yahawe umupira
Bombi bafashe ifoto y’urwibutso n’umusifuzi wayoboye uyu mukino
Jeanine yashimiye umukobwa we ukomeje kwitwara neza akaba amaze gutsinda ibitego 13 mu mikino 3
Abafana nabo bamushimiye
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE