MU MAFOTO 200:Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsinze APR FC

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC ku mukino wa nyuma kuri Penaliti 7-6 nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 90 isanzwe.

Umukino wabanje, Rayon Sports y’abagore yegukanye igikombe itsinze Indahangarwa 2-0.

Ku munota wa 52, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyatsinzwe na William Togui witambitse mu kirere agatera mu izamu umupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka anyuze ku ruhande rw’iburyo.

Ku munota wa 62 w’umukino Police FC yishyuye igitego, ku mupira nawo wahinduriwe iburyo na Richard Kilongozi ugendera hasi maze umunyezamu Ishimwe Pierre utavuganye na myugariro we Nshimiyimana Yunusu, awufashe uyu musore awumukura mu biganza, uhita ushyirwa mu izamu na Gakwaya Leonard.

Hahise hitabazwa penaliti aho zatewe buri kipe itera icyenda Police FC yinjijemo zirindwi, APR FC ikinjizamo esheshatu. Abakinnyi nka Ronald Ssekiganda, William Togui na Dauda Yussif bazihushije ku ruhande rwa APR FC mu gihe Nsabimana Eric Zidane na Ekeson Okorie nabo bazihushije kuri Police FC bigatuma iyi kipe itwaye igikombe itsinze penaliti 7-6.

Indahangarwa WFC yabaye iya kabiri mu bagore yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw, Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Intwari cya 2026 mu bagore, ihabwa ya miliyoni 6 Frw mu gihe mu bagabo APR FC yabaye iya kabiri, yahawe ya miliyoni 3 Frw naho Police FC yegukanye Igikombe igahabwa miliyoni 6 Frw.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo