MU MAFOTO 200: Nkombo FC yanyagiye Nyanza FC ihita ifata umwanya wa mbere

Ikipe ya Nkombo FC yo mu cyiciro cya kabiri yanyagiye Nyanza FC ibitego 4-1 ihita ifata umwanya wa mbere mu itsinda rya mbere.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025 ku Ruyenzi aho Nkombo FC isanzwe yakirira imikino.

Nyanza FC niyo yafunguye amazamu minota ya mbere y’umukino. Hagenimana Isaie bakunda kwita Kapo yacyishyuye ku munoya wa 35, uwa 41 Antony Africa atsinda icya kabiri, igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Ku munota wa 51 Antony Africa yatsinze icya gatatu cya Nkombo FC kiba icya kabiri yatsinze muri uyu mukino. Agashinguracumu kuri Nkombo FC katsinzwe na Hagenimana Isaie ku munota wa 67.

Gutsinda uyu mukino byatumye Nkombo FC ihita iyobora itsinda n’amanota 6 ndetse ikaba izigamye ibitego 5. Intare FC ya kabiri nayo ifite amanota 6 ariko izigamye ibitego 4.

Mu mukino ukurikira, Nkombo FC izasura Motar FC kuri Tapis rouge i Nyamirambo.

Uko imikino yo muri iri tsinda yagenze

La Jeunesse 1-2 Addax SC

Alpha 0-3 Intare FC

Vision JN 1-0 Motar FC

Nkombo FC 4-1 Nyanza FC

Urutonde rw’agateganyo

11 Nyanza FC yabanjemo

11 Nkombo FC yabanjemo

Hagenimana Isaie bakunda kwita Kapo watsinze ibitego 2 muri uyu mukino

Rwiyemezamirimo akaba n’umuhanzi Marchal Ujeku washinze Nkombo FC akaba ari n’umuyobozi wayo

Anthony Africa na we yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino

Saidi Abed, umutoza mukuru wa Nkombo FC

Intsinzi iraryoha igashyira akamwenyu ku maso ! Uri hagati ni Uwera Lydia, umunyamabanga wa Nkombo FC

Ababyeyi b’abakinnyi ba Nkombo baba baje kubashyigikira

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo