Ikipe ya Musanze FC yatsinze Rwamagana City ibitego bibiri kuri kimwe bituma ikomeza kugumana intego yo kuzongera gusoreza mu makipe atandatu ya mbere muri Shampiyona nkuko umwaka ushize byari byagenze.
Hari mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Ngoma kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023.
Musanze FC niyo yafunguye amazamu ku mu munota wa 20 gitego cyatsinzwe na Nicolas Ashade ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Rwamagana FC yacyishyuye ku munota wa 49 gitsinzwe na Nicholas Kagaba kuri Penaliti.
Nicholas Ashade yongeye gutsinda igitego ari nacyo cyahesheje amanota atatu Musanze FC ku munota wa 72. Imipira yombi yavuyemo ibitego yayihawe na Peter Peter Agblevor.
Gutsinda uyu mukino byatumye Musanze FC ifata umwanya wa 10. Ifite amanota 33. Ikipe iri ku mwanya wa 6, (Gasogi United) yo ifite amanota 38. Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwemeza ko bigishoboka ko mu mikino isigaye bakongera bakaza mu makipe 6 ya mbere muri Shampiyona.
Uko urutonde rw’agateganyo ruhagaze
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
11 Rwamagana FC yabanje mu kibuga
Ngabonziza Jean Paul niwe wayoboye uyu mukino
Adel, umutoza mukuru wa Musanze FC
Uko Nicholas Ashade yarekuye ishoti atsinda igitego cya mbere cya Musanze FC
Igitego Rukaku yahushije cyabazwe
Lisele , rutahizamu wa Rwamagana yari acungiwe hafi na Hertier Lulihoshi
Ntijyinama Patrick bahimba Mbogamizi niwe wari wambaye igitambaro cya kapiteni wa Musanze FC
Saddam Nyandwi yaherekezaga abakinnyi ba Rwamagana ubwo babaga bagiye kumva inama z’umutoza wabo ngo na we yumvireho amenye uko babyitwaramo mu bwugarizi
Mbanza Caleb mu kazi
Nicholas Ashade wahesheje intsinzi Musanze FC
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ukunda guherekeza iteka abasore be aho bagiye gukinira hose
Mbonyumuvunyi Radjab, Mayor wa Rwamagana yarebye uyu mukino
Kagaba yinjiza Penaliti ya Rwamagana
Mutangana Derrick , Kapiteni wa Rwamagana
NIBA URI I MUSANZE MU MUJYI, NTURARE UTANYARUKIYE MURI GOGO FASHION BOUTIQUE , IDUKA RIHEREREYE MU IBERESHI RYA II UTARAGERA KU MUSIGITI, ICURUZA IMYAMBARO ITANDUKANYE IRIMO IY’ABAGABO N’ABAGORE NDETSE N’URUBYIRUKO
KANDA HANO UREBE IMYAMBARO Y’AMOKO YOSE BAGUFITIYE
Adel abwira amayeri Yasser Arafat winjiye asimbuye ndetse aagafasha cyane Musanze FC
Ruremesha Emmanuel utoza Rwamagana, yahuraga na Musanze FC nayo yigeze gutoza
Myugariro wa Rwamagana, Uwumukiza Obed
Imurora Japhet, Team Manager wa Musanze FC
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>