Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration) nicyo cyihariye ibikombe mu isozwa ry’imikino y’abakozi kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023.
Iri rushanwa rikinwa mu byiciro bine ari byo, ibigo bifite abakozi barenze 100, ibigo bifite abakozi bari munsi y’abakozi 100, ibigo byigenga ndetse n’icyiciro cy’abagore.
Isozwa ry’iyi mikino y’abakozi itegurwa na ARPST ryabereye kuri Kigali Pele Stadium hakinwa umukino wa nyuma mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’ibigo bifite abarenga 100 (Categorie A) wahuje Rwandair na Immigration.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, haterwa Penaliti, Immigration yegukana igikombe itsinze Penaliti 3-1.
Immigration yongeye kwegukana igikombe cya Basketball itsinze ikipe ya RwandAir ku mukino wa nyuma ndetse yongera no kwegukana igikombe cya Volleyball, aha hose hari mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari hejuru ya 100.
Mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi ya 100, mu mukino wa Basketball, igikombe cyegukanywe na IPRC-Kigali itsinze RTDA ku mukino wa nyuma, naho muri Volleyball igikombe cyegukanwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) itsinze Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ku mukino wa nyuma.
Muri iki cyiciro mu mupira w’amaguru, igikombe cyegukanywe na Rwanda Medical Supply (RMS) itsinze Rwanda Mining Board (RMB) ku mukino wa nyuma.
Mu cyiciro cy’ibigo byigenga mu mupira w’amaguru, ikipe ya Ubumwe Grand Hotel ni yo yegukanye igikombe itsinze Centor Ltd ibitego 2-1.
Mu mukino wa Basketball muri iki cyiciro, igikombe cyegukanywe na BK itsinze Stecol.
Mu cyiciro cy’abagore hakinwe imikino ibiri, Basketball na Volleyball aho mu mukino wa Volleyball, ikipe ya Rwanda Revenue Authority ari yo yegukanye igikombe naho, muri Basketball igikombe cyegukanwa na REG.
Aya makipe yose yegukanye ibikombe, azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika izabera mu gihugu cya Congo Brazzaville muri Mata 2024.
Iyi mikino y’abakozi mu Rwanda, ni ngarukamwaka aho yatangiye kuba kuva mu 1999 kugeza n’ubu.
U Rwanda rwahawe kuzakira iyi mikino ku rwego rwa Afurika mu mwaka wa 2025.
Urwego uyu mukino uba uriho nirwo rwatumye bawuha abasifuzi bose basanzwe basifura mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda
11 Rwandair yabanje mu kibuga
11 Immigration yabanje mu kibuga
ACP Lynder Nkuranga, umuyobozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka yari mu bayobozi baje gusuhuza amakipe yombi mbere y’uko umukino utangira