Dr. Shema Ngoga Fabrice wari Perezida wa AS Kigali, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu myaka ine iri imbere.
Shema yatorewe mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2024, muri Serena Hotel i Kigali.
Yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida ndetse gutorwa kwe byari bivuze ko urutonde rw’abantu icyenda yatanze rwemejwe nka Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA.
Aya matora y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yagombaga kuba yarabaye muri Kamena kuko ari bwo manda ya Komite Nyobozi yari iyobowe na Munyantwali Alphonse yarangiye.
Gusa, yashyizwe muri Kanama kubera ko Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora yashyizweho muri Gashyantare uyu mwaka kandi ikaba igomba gukora inshingano zayo imaze byibuze amezi atandatu mu nshingano.
Bitandukanye n’uko byagenze mu 2023 aho buri wese yiyamamarizaga umwanya agiye kujyamo, mu matora ya FERWAFA agiye kuba kuri uyu wa Gatandatu haratorwa Perezida gusa kuko yatanze urutonde rw’abo bazakorana.
Ubu buryo ni bwo bwakoreshwaga mbere nko ku gihe cya Nizeyimana Olivier mu 2021 na Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène mu 2018.
Izindi mpinduka ziba ni uko Komite Nyobozi ya FERWAFA igizwe n’abantu 10 aho kuba 13. Ni nyuma y’uko Komisiyo ishinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga, Komisiyo Ishinzwe Umutekano ku Mikino na Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu zose zikuweho zikagira ahandi zimurirwa.
Abazaba bagize iyo Komite Nyobozi ni Perezida wa FERWAFA, Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibijyanye na Tekiniki.
Umwe muri aba ba Visi Perezida agomba kuba ari umugore.
Abandi ni Komiseri ushinzwe Imari, Komiseri ushinzwe Amarushanwa, Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere rya Ruhago, Komiseri ushinzwe ibijyanye n’Amategeko n’Imiyoborere, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi, Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore na Komiseri ushinzwe Imisifurire.
Mu buryo bw’amajwi n’amashusho, hagaragajwe raporo y’ibikorwa bya FERWAFA mu mwaka wa 2024/25.
Ni bwo buryo bworoshye bwakoreshejwe kuko raporo yanditse, yahawe abanyamuryango, igizwe na paji 34.
Hatangajwe ko ingengo y’imari ya 2024 yari miliyari 9 Frw, yagezweho ku rwego rwa 96% nk’uko byatangajwe na Komiseri ushinzwe Imari, Rugambwa Jean Marie.
Yavuze ko mu byatumye bitagerwaho 100% harimo imirimo yo kuvugura aho FERWAFA ikorera, aho bagowe no kuba hatanditse mu izina ryayo, ibyo bizashyikirizwa komite nyobozi nshya .
Umugenzuzi w’imari wihariye yagaragaje ko FERWAFA itigeze yishyura umusoro ungana na miliyoni 28 Frw kuri miliyoni 95 Frw yahawe abatoza ba Bayern Munich Academy.
Yagaragaje ko muri rusange nta kibazo kidasanzwe cyabaye mu mutungo wa FERWAFA, aho aho amafaranga yagiye azamuka byaturutse ku kwiyongera kw’amarushanwa n’ibikorwa byayo, ndetse no kwishyura imyenda irimo uwo ifitiye Azam TV.
Komiseri ushinzwe Imari, Rugambwa Jean Marie, yavuze ko amakosa yabayemo yakosowe.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Rugera Jean Claude n’abo bari kumwe nibo bayoboye amatora.
Yavuze ko urutonde rwemejwe ari urwatanzwe na Shema Ngoga Fabrice.
Yavuze ko Ingingo ya 32, Agace ka mbere, mu Mategeko Shingiro, igena ko amatora akorwa mu ibanga hakoreshejwe urupapuro rw’itora cyangwa hakaba hakoreshwa amakarita ya YES cyangwa OYA.
Abanyamuryango benshi bagaragaje ko hakoreshwa uburyo bw’amakarita ya "YES" cyangwa "NO" mu gutora Perezida mushya wa FERWAFA.
Abanyamuryango bitabiriye inteko rusange itora bari 53. Abemeje ko hakoreshwa ubu buryo ni 52.
Mu ijambo rye, Shema yavuze ko icyahurije abanyamuryango ba FERWAFA hamwe ari umupira w’amaguru, ariko igitanga ibyishimo ari intsinzi.
Ati "Uyu munsi ndifuza ko tugira impinduka, icyo nise ’movement’. Kugira ngo tubigereho twihaye intego twifuza ko abanyamuryango bose ba FERWAFA twabihuriraho mu cyo twise ’One Vision, One Team’."
Yavuze ko imigabo n’imigambi ye izaba ikubiye mu nkingi umunani:
– Gushyigikira ruhago y’abato n’iterambere ryayo mu buryo burambye
– Ishoramari mu bikorwaremezo
– Kuzamura urwego rw’amarushanwa
– Kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru w’abagore
– Kongera ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abari mu mupira
– Imiyoborere myiza no kugira ubukungu bwihagije
– Imibanire ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga
– Guha urubuga abafana
Shema Fabrice yijeje abanyamuryango "gukorera hamwe, gukorera mu mucyo no kudacika intege."
Yavuze kandi ko we n’abo bazakorana batagamije inyungu zabo, ahubwo bagamije inyungu rusange zo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda.
Ati "Ndabasaba ubufatanye kugira ngo dushyire FERWAFA yacu mu kindi cyiciro kirenze uko bimeze uku."
Ndayisenga Davis uyobora Icyicaro cy’Iterambere cya FIFA i Kigali, yashimiye komite icyuye igihe muri FERWAFA.
Ati "Mu izina rya Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ndagira ngo dushimire iyi komite isoje manda y’imyaka ibiri."
Yahaye kandi ikaze komite nshya iyobowe na Shema Fabrice, avuga ko bafite imishinga myinshi bazakorana.
Perezida wa FERWAFA ucyuye igihe, Munyantwali Alphonse, yashimiye abamaze gutorwa, avuga ko abafitiye icyizere.
Ati "Iyo ibintu ari byiza mujye mubishima. Turashimira Perezida wa Federasiyo n’abo bamaze gutorerwa hamwe, gufata icyemezo cyo guteza imbere umupira w’amaguru. Ntabwo ari ahantu umujya gusa nk’ugiye gusenga."
"Mfite icyizere ko ’Dream Team’ izatugeza ku bintu byiza, ikipe ya Shema ikadutera ishema. Bazakora byinshi byiza kuturusha, ntabwo tubishidikanyaho. Aho bitagenze neza turisegura, ntabwo byaturutse ku bushake bwacu."
Yashimiye Umukuru w’Igihugu ku buryo ashyigikira ruhago y’u Rwanda, ndetse n’izindi nzego zirimo Minisiteri ya Siporo na FIFA ku nkunga zazo.
Yongeyeho ati "Dutashye twishimiye, njyewe na bagenzi banjye ikizasabwa cyose tuzagikora."
Shema Fabrice watorewe kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere, yashimiye abanyamuryango ku cyizere bamugiriye hamwe n’abo bazakorana, avuga ko batazabatenguha.
Yashimiye kandi komite icyuye igihe yari iyobowe na Munyantwali Alphonse.
Kuri Minisiteri ya Siporo, Shema yavuze ko ubufatanye na yo ari ingirakamaro ndetse bifuza gukorana na yo neza nubwo hari ibimaze iminsi bivugwa ko hari ibitagenda hagati y’impande zombi.
Umuyobozi mushya wa FERWAFA yavuze ku mashusho agaragaramo yishimira Igikombe cya CECAFA u Rwanda rwatwaye mu 1999, gitwawe na Rwanda B.
Yavuze ko uwishimiraga igikombe icyo gihe, uyu munsi ari we Perezida wa FERWAFA ndetse yifuza kwegukana ibikombe byinshi bitari ibya CECAFA gusa, bigataha mu Rwanda.
Urutonde rw’abazakorana na Shema Ngoga Fabrice:
Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n’Imari: Gasarabwe Claudine
Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike: Mugisha Richard
Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry
Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore: Nikita Gicanda Vervelde
Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa: Niyitanga Désiré
Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru: Kanamugire Fidèle
Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise
Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo: Dr. Gatsinzi Herbert.
Komiseri Ushinzwe Imisifurure :Hakizimana Louis
Twagirayezu Thadee uyobora Rayon Sports mu bari muri iyi Nteko rusange
Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa na we yari ahari
Abahagarariye FIFA na CAF nabo bari bitabiriye iyi Nteko rusange yatorewemo Shema Fabrice
Lydia Uwera, umunyamabanga wa Nkombo FC
Nsengiyumva Richard, Perezida mushya wa Musanze FC
Umunyamabanga mukuru akaba n’Umuvugizi wa Police FC, CIP Umutoni Claudette niwe wayihagarariye
Dr. Shema Ngoga Fabrice mbere y’uko atorerwa kuyobora FERWAFA
Abanyamakuru ntakabacikaga !
Noteri yari hafi aho ngo ibyemejwe abishyire mu nyandiko
Abari bagize komisiyo y’amatora
Habuze gato cyane ngo Fabrice yuzuze 100%
Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo: Dr. Gatsinzi Herbert
Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Gasarabwe Claudine
Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike, Mugisha Richard
Aha babaruraga amajwi nta ribacitse
Abacyuye igihe bashimiwe, nyine bahita basimburwa na komite nshya
Ndayisenga Davis uyobora Icyicaro cy’Iterambere cya FIFA i Kigali, yashimiye komite icyuye igihe muri FERWAFA aha ikaze komite nshya iyobowe na Shema Fabrice, avuga ko bafite imishinga myinshi bazakorana
Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore: Nikita Gicanda Vervelde
Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa: Niyitanga Désiré
Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru: Kanamugire Fidèle
Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise
Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry
.....Nka Rwandamagazine.com ni uko twareshyaga !!!
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>