MU MAFOTO 200: APR FC yamwenyuye ku munota wa nyuma imbere ya Musanze FC

Igitego cya Bizimana Yannick mu minota y’inyongera cyafashije APR FC gutsinda Musanze FC 2-1 mu mukino w’Umunsi wa mbere wa Shampiyona.

Ni umukino watangiye amakipe yombi akina neza aho APR FC abakinnyi nka Fitina Ombolenga na Mugunga Yves bagiye batera imipira igana mu izamu, mu gihe Peter Agbrevor na Lulihoshi Hertier nabo bagiye bashakira Musanze FC uburyo bw’ibitego.

Ikipe ya Musanze yakomeje gukina ihererekanya neza, ku munota wa 38 yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Peter Agbrevor wavuye muri Etoile de l’Est, ku mupira yahawe na Ntijyinama Patrick maze nawe areba uko umunyezamu Ishimwe Pierre ahagaze, amuterera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu rushundura.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ikipe ya APR FC yishyuye igitego, binyuze ku mupira Ishimwe Christian uri gukinishwa ku ruhande rw’imbere ibumoso, mu gihe yari asanzwe akina inyuma ibumoso yahinduye maze Mugunga Yves ashyiraho umutwe werekeza mu izamu rya Ntaribi Steven, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyihariwe cyane n’ikipe ya APR FC yashakishakaga igitego cy’intsinzi, binyuze ku bakinnyi nka Ramadhan Niyibizi yahinduye imipira myinshi imbere y’izamu rya Musanze FC, ariko iyi yakoreshaga uburyo bwo kubona imipira igahita itera imbere nayo, bashakisha abarimo Peter Agbrevor ikina iminota 45 yugarira.

Amakipe yombi yakomeje gukora impinduka nk’aho APR FC yakuyemo Niyibizi Ramadhan, asimburwa na Kwitonda Alain, kapiteni Manishimwe Djabel asimburwa na Bizimana Yannick ari nako Musanze FC yinjiza abarimo Harerimana Obed, Ben Ocen na Habineza Is’haq.

Gusimbuza kwa APR FC kwayihiriye ku munota wa 92 kuri coup-franc yatewe na Ruboneka Jean Bosco, Niyigena Clement ashyiraho umutwe umunyezamu Ntaribi Steven awukuramo ntiyawukomeza, Bizimana Yannick winjiyemo asimbura ashyiramo igitego cy’intsinzi, umukino urangira APR FC itsinze ibitego 2-1.

Mu yindi mikino yabaye ku wa Gatanu, Espoir FC yatsinze Marine FC 1-0, Sunrise yazamutse mu cyiciro cya mbere, mu rugo yahatsindiye Police FC igitego 1-0 naho AS Kigali itsinda Etincelles FC ibitego 2-0.

Kuri uyu wa Gatandatu, Rwamagana City irakira Gorilla FC i Ngoma, Rayon Sports yakirire Rutsiro FC ku matara y’i Nyamirambo.

Gasogi United iraba yabanje gukina na Mukura VS mu gihe Bugesera FC yakira Kiyovu Sports byari gukina ku wa Gatanu.

Uhereye i bumoso hari Idrissa ushinzwe kongerera abakinnyi ba Musanze FC imbaraga, Frank Ouna, umutoza mukuru na Maurice bita Maso umwungirije

Staff ya APR FC

Abakinnyi ba Musanze FC bishimira igitego cya Peter yatsinze ateye ishoti rikomeye cyane

AMAFOTO: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo