Rayon Sports yaraye itsinze Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ¼, yiyongerera amahirwe yo gukomeza muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Musa Esenu yatsinze iki gitego kimwe rukumbi n’umutwe ku munota wa 10, ku mupira uteretse wabanje gukorwaho n’umutwe wa Nishimwe Blaise nyuma yo guterwa na Iranzi Jean Claude.
Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku bundi buryo bwabonywe n’uyu rutahizamu w’Umugande ku munota wa 15, ariko ashyize umutwe ku mupira wari uhinduwe na Nizigiyimana Karim Mackenzie, ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu.
Bugesera FC yabonye amahirwe yari kuyigarura mu mukino nyuma y’iminota 10 itsinzwe igitego, ishoti rikomeye ryatewe na Sadick Sulley rikurwamo n’umunyezamu Kwizera Olivier.
Ubundi buryo bwabonetse muri uyu mukino ni umutwe watewe na Nishimwe Blaise, ukurwamo n’umunyezamu wa Bugesera FC mu gihe kandi Léandre Onana yahushije uburyo bwabazwe mu gice cya kabiri ubwo umupira yateye wagacaga ku ruhande.
Muri uyu mukino wabareye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa Kumi n’ebyiri, abafana ba Rayon Sports bacanye amatoroshi ya telefoni zabo mu rwego rwo kuyishyigikira.
Umukino wo kwishyura uzabera i Nyamatara mu Bugesera tariki ya 3 Gicurasi 2022.
Indi mikino ibanza ya ¼ yabaye ku wa Kabiri, yarangiye Shabani Hussein Tchabalala afashije AS Kigali gutsinda Gasogi United igitego 1-0 mu gihe Etoile de l’Est yatsindiwe i Ngoma na Police FC ibitego 2-1.
Ibitego by’ikipe y’abashinzwe umutekano byinjijwe na Ndayishimiye Dominique ndetse na Twizeyimana Martin Fabrice mu gice cya mbere mu gihe ab’i Ngoma batsindiwe na Stanley Whitfield.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Mata 2022, hateganyijwe undi mukino ubanza wa ¼ aho Marines FC yakira APR FC kuri Stade Umuganda.
Amafoto: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>