MU MAFOTO 150: Umurindi w’abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports bakoreye akarasisi n’imifanire bidasanzwe i Nyamirambo ubwo ikipe yabo yanganyaga na APR FC ubusa ku busa mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Aka karasisi n’imifanire yihariye i Nyamirambo byatangiye kare ku wa Gatatu aho ibikorwa byatangijwe no kumanika banderole ku kibuga guhera saa Tatu.

Ubwo haburaga isaha imwe ngo umukino utangire, umurindi w’aba-Rayon wumvikanaga mu bice bikikije Stade ya Kigali ndetse bakomeje gufana no hagati mu mukino.

Iyi gahunda y’abafana ba Rayon Sports yari yateguriwe mu nama yahuje ‘Abanimateurs’ bose ba Fan club zose za Rayon Sports ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gicurasi 2022.

Abakaraza ba Fan Clubs zose bari bahagaze hamwe kandi imbere ku murongo, aho bari bambaye imyambaro igaragaza ibirango bya Fan Club zabo, bakurikiwe n’abandi badakoma ingoma na bo bari mu mabara y’ubururu n’umweru.

Mu karasisi k’ingoma na vuvuzela, haririmbwaga kandi indirimbo zitandukanye mu gihe ubwo abakinnyi binjiraga mu kibuga bakomewe amashyi ndetse hakaririmba indirimbo yuhariza ikipe ya Rayon Sports.

Banyujijemo kandi barekera kuvuza ingoma, haririmbwa indirimo zirimo; Abarayon ni bwo twaza, Murera, Iyowera,..zose zaririmbwe amabendera y’ikipe ari hejuru.

Fista Jean Damascène usanzwe ari Vsi Perezida wa Gikundiro Forever ni we washyize muri gahunda uko iyi mifanire igomba kugenda. Ubu ni we ushinzwe ubukangurambaga muri za Fan Club

Vava ni we wari ushinzwe ’animations’ no guhanga udushya

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo