MU MAFOTO 150: Rutsiro FC yatunguye APR FC ziranganya

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025 , APR FC yanganyije na Rutsiro FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona waberaye kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatoranyije Mamadou Sy mu bakina uyu mukino amushyira mu basimbura, ariko Dauda Yussif we ntiyajya ku rupapuro rw’umukino. Abakinnyi bombi bari bamaze iminsi mu bihano ndetse babariwe ku wa Gatanu.

Denis Omedi niwe watsindiye APR FC atsinda igitego ku mupira winjiranywe na Kiwanuka mu gihe ubwugarizi bwa Rutsiro FC bwananiwe kwihagararaho.

Nizeyimana Jean Claude ’Rutsiro’ niwe wishyuriye Rutsiro FC kuri penaliti yinjije, ayiteye hejuru mu izamu.

Ni umukino wa kabiri wikurikiranya APR FC inganyije, nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports ndetse kuri ubu ifite amanota umunani ku mwanya wa karindwi.

Rutsiro FC igize amanota abiri ku mwanya wa nyuma.

Nizeyimana Jean Claude wa Rutsiro FC ni we wabaye umukinnyi w’umukino.

Mu yindi mikino yabaye, Amagaju FC yatsinzwe na Musanze FC ibitego 2-0 mu gihe Police FC yanganyije na Mukura VS igitego 1-1.

Police FC yagize amanota 16 ku mwanya wa mbere, Mukura VS igira icyenda ku mwanya wa kane, ikurikiwe na Musanze FC zinganya amanota.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo