MU MAFOTO 150:Police FC yasezereye Rayon Sports mu gikombe cy’Intwari

Ikipe ya Police FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, isanga ikipe ya APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari.

Igitego cya Byiringiro Lague kuri penaliti, cyatumye ikipe ya Police FC y’umutoza Ben Moussa igiye kongera guhurira na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Muri uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry yari yakoze impinduka zitari nyinshi mu kibuga ugereranyije n’ikipe iheruka guhura na Mukura Victory Sports mu mukino wa nyuma w’imikino ibanza ya shampiyona wabereye kuri stade ya Muhanga amakipe yombi akaganganya igitego 1-1.

Ikipe ya Rayon Sports yari yagaruye Abedi Bigirimana wari umaze iminsi yaravunitse aho yari yasimbuye Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Yannick Bangala Litombo n’aho Tony Kitoga nawe yongera kubona umwanya asimbumbuye Bienvenu Joachim Vigninou wagize ububabare mu rutugu.

Izi mpinduka zose, ntacyo zafashije Rayon Sports nubwo igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, ariko bitakomeje kuko nyuma yo gukura umupira mu izamu n’ukubiko kwa Tshimanga Ramazani, Police FC yabonye penaliti ku munota wa 69 ikinjizwa neza na Byiringiro Lague.

Ikipe ya Police FC nyuma yo gusezerera ikipe ya Rayon Sports, izesurana na APR FC ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki cyumweru taliki ya 1 Gashyantare 2026.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo